Imibare y'abahitanywe n'ibiza yageze ku 135, umwe yaburiwe irengero - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imibare iheruka yari yatangajwe ku wa 6 Gicurasi 2023 mu kiganiro n'abanyamakuru. Icyo gihe Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi, yari yavuze ko abapfuye ari 131.

Kuri uyu wa Gatandatu, iyi minisiteri yatangaje ko abahitanywe n'ibi biza, ari 135 mu gihe abakomeretse bo ari 110. Muri abo, abamaze gukira ni 97 mu gihe abari mu bitaro ari 13.

Kugeza ubu, umuntu umwe yaburiwe irengero.

Inzu zasenywe n'ibi biza ni 5963 mu gihe imihanda minini yangiritse ari 20. Muri yo, 15 yarasanywe mu gihe inganda z'amashanyarazi 12 zari zarangiritse zose zamaze gusanwa.

Ni cyo kimwe n'inganda z'amazi kuko umunani zari zarangiritse, zamaze gusanwa.

Leta ikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo ifashe abaturage 20326 bakuwe mu byabo n'ibi biza aho kugeza ubu bacumbikiwe muri site z'agateganyo 83.

Toni 426 z'ibiribwa nizo zimaze gutangwa mu kubafasha.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuze ko bahawe ibyo kurya, imyambaro ndetse n'ibiryamirwa ku buryo bizeye ko ubuzima bwabo buzaba bwiza kurushaho mu gihe gito.

Nyirasafari Gaudence yavuze ko yahunze nta kintu na kimwe afite, ku buryo muri iki gihe nta gikombe, nta safuriya, nta n'isahani. Yahunze ari kumwe n'abana be batanu.

Aho ari nubwo ari mu nkambi, yishimira ko afite iby'ibanze bimufasha kubaho neza.

Ati "Bampaye matola, ibyo kurya nabyo turarya ariko mu minsi ya mbere byazaga bitinze, ariko muri iyi minsi biza neza nta kibazo. Baduha akawunga n'ibishyimbo n'umuceli gusa wo ntabwo tuwurya ngo tuwuhage kuko ukundwa na benshi."

Tuyisenge Jean Paul ari kuba mu nkambi ya Vision Jeunesse Nouvelle. Inzu ye yari mu kagari ka Kabirizi yarasenyutse, gusa nta muntu wahuyemo.

Ati "Ubufasha turi kubuhabwa, bari kuduha ijerekani, imbegeti [indobo] n'ibyo kurya nabyo bikaza. Kwivuza batuvuriza ubuntu, leta yarakoze, iyo batwishyuza byari kuba ari ikigeragezo."

Yakomeje agira ati "Abana bari kubajyana kwiga, bagenda n'amaguru ariko bafashwa n'abantu ba Croix Rouge nibo babajyana. Abato bafite irerero ubu."

Seburo Mvukiyehe yakodeshaga hafi y'umugezi wa Sebeya, inzu ye yarasenyutse. Ubu ari mu nkambi kandi ashima ko hari ubufasha we n'umuryango we bahabwa.

Ati "Baduha byose, baduhaye n'imyenda. Abana ni bo bayibonye mbere kuko bo bajya kwiga."

Ku wa Gatanu, Perezida Kagame yasuye Akarere ka Rubavu by'umwihariko uduce twibasiwe n'ibiza turimo Mahoko, Pfunda na Nyundo, aganira n'abaturage bacumbikiwe kuri site ya Nyemeramihigo, arabahumuriza, abizeza ko leta izakomeza kubaba hafi.

Yijeje aba baturage ko leta iri gukora ibishoboka byose kugira ngo abagizweho ingaruka n'ibi biza basubire mu buzima busanzwe kandi mu gihe cya vuba.

Ati "Dushakisha ibishoboka byose kugira ngo dushobore kubafasha muri ibi bihe bitoroshye murimo ndetse mu gihe gito gishoboka abashobora gusubira mu byabo bashobore kuba babisubiramo ariko ubu cyane cyane turacyahanganye no kugira ngo mushobore kugira ubuzima no muri iki gihe mutari mu ngo zanyu, cyangwa se mudashobora kwikorera imirimo musanzwe mukora."

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imyubakire kigaragaza ko nibura habonetse miliyari 30 Frw, abafite inzu zasenyutse burundu babasha gufashwa bakubakirwa izindi.

Ikigo gishinzwe iterambere ry'Imihanda, RTDA, cyo kigaragaza ko kugira ngo hasanwe imihanda n'ibiraro byangiritse, hasabwa nibura miliyari 120 Frw.

Inzu 5963 zasenywe n'ibi biza mu Burengerazuba, Amajyepfo n'Amajyaruguru
Abantu 135 nibo bamaze kwitaba Imana bahitanywe n'ibiza
Leta ikomeje gufata mu mugongo ababuze ababo

Amafoto: Igirubuntu Darcy




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imibare-y-abahitanywe-n-ibiza-yageze-ku-135-umwe-yaburiwe-irengero

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)