Mu mukino w'umujinya mwinshi, APR FC yanganyi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gicurasi 2023, nibwo kuri Sitade y'Akarere ka Bugesera, habereye umukino w'ishiraniro wahuzaga Kiyovu Sports ndetse na APF FC, ni umukino ubanza wa ½ mu gikombe cy'amahoro.

Iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu yageze muri iki cyiciro isezereye Marine FC n'aho Kiyovu Sport yasezereye ikipe yo mu Ntara y'Iburasirazuba ya Rwamagana City.

Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga ni: Pierre, Fitina, Ynussu, Dieudonne, Christianm Bonheur, Bosco, Gilbert, Nshuti, Alain na Yannick.

Abakinnyi 11 ba Kiyovu Sport babanje mu kibuga ni: Kimenyi Yves, Serumbogo Ally, Iracyadukunda Eric, Nsabimana Aimable, Ndayishimiye Thierry, Mugiraneza Froduard, Iradukunda Bertrand, Nshimiyimana Ismail, Sskisambu Erisa, Bigirimana Abedin na Bizimana Amissi.

UKO UMUKINO WAGENZE MURI RUSANGE:

Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1

90+2' Serumbogo Ally yaguye mu rubuga rw'amahina ashaka penariti ariko umusifuzi yanga kuyitanga.

90+1' Abakinnyi ba APR bari barakaye bari gukinira nabi aba Kiyovu Sport

Umukino wongeweho iminota 4'.

86' Allain-Baca yatsinze igitego cya 2 cya APR FC ariko umusifuzi asifura kurarira bituma abatoza ba APR FC bashaka gukubita umusifuzi wo ku ruhande.

84' Bigirimana Abedi yari ashatse gutsinda igitego cy'umutwe ariko umusifuzi asifura kurarira.

83' Kimenyi Yves akoze akazi akuramo umupira wari utewe na Bizimana Yannick akoresheje umutwe.

82' Kiyovu Sport yaribonye kufura nziza ariko Nordien ayitera nabi umuzamu ahita ayifatira.

80' Abakinnyi ba Kiyovu Sport nibo bafite umupira bari gukina bahererekanya gake gake ubona nta kibazo bafite.

73' Ishimwe Pier birangiye byanze asimbuwe na Alexander umuzamu usanzwe ari uwa kabiri.

72' Nyuma yo gutsindwa igitego umuzamu wa APR FC ahise aryama mu kibuga ari kwitabwaho n'abaganga.

70' Mu rubuga rw'amahina rwa APR FC habereyemo akavuyo abakinnyi ba Kiyovu Sport bashaka igitego birangira bakibonye gitsinzwe na Mugiraneza Froduard.

66' Abakinnyi ba APR FC barakaye ntabwo bari kwishimira ibyemezo by'umusifuzi none bivireyemo Nshuti Innocent kubona ikarita y'umuhondo.

63' Iracyadukunda Eric wa Kiyovu Sport yateranye umupira n'ukuguru kwa Innocent bituma ahita aryama hasi abatoza ba APR FC batangira kurakara baburana n'abasifuzi

60' Ruboneka byanze burundu ahise asimburwa na Blaise.

58' Ruboneka yagize ikibazo cy'imvune aryama mu kibuga ndetse birangira anasohotse ari kwitabwaho n'abaganga.

56' Fred Muhozi yakoreweho kufura ihita iterwa na Nordien ariko Ishimwe Pier yongera kwigaragaza ayikuramo neza.

54' Abasore ba APR FC bari gusatira cyane bashaka igitego cya 3.

53' Nshuti Innocent yaratsinze igitego cy'umutwe, ni ku mupira yari ahawe na Ombolenga ariko ku bw'amahirwe macye unyura hejuru y'izamu.

46' Igice cya kabiri gitangiye Kiyovu Sport ikora impinduka mu kibuga havamo Sskisambu  Elisa hinjiramo Muhozi Fred.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC ikiyoboye n'igitego 1-0

45+1' Nordien akaraze kufura nziza ariko Pier yongera gukora akazi gakomeye ayikuramo.

Igice cya mbere cyongeweho iminota 2.

44' Abasore ba Kiyovu Sport baracyasatira bashaka igitego cyo kwishyura.

41' Imvura yakamdje ku Kibuga abafana batangiye kuva bari bari hadatwikiriye.

40' Umuzamu wa APR FC yaryamye hasi yitabwaho n'abaganga.

39' Abakinnyi ba Kiyovu Sport bakije umuriro imbere y'izamu rya APR FC bashakaga igitego cyo kwishyura gusa ba myugariro ba APR FC bari kwirwanaho barenza imipira.

36' Nordien yaragerageje gucenga yinjira mu rubuga rw'amahina rwa APR FC ariko Bonheur amutereka hasi umusifuzi atanga kufura.

31' Kimenyi Yves ufatira Kiyovu Sport arigukora akazi gakomeye agongana n'abakinnyi ba rutahizamu ba APR FC.

29' Kiyovu Sports yabonye koroneri iterwa na Nordien ariko Ombolenga ahita atabara.

27' Mugisha Gilbert wa APR FC aryamye hasi kubera ikibazo cy'imvune

24' Nyuma yo kubona igitego abasore ba APR FC ingufu bari bari gukoresha zikubye 2

22' Alin-Bacca atsinze igitego cya 1 cya APR FC ku mupira yarahawe na Nshuti Innocent

20' Bonheur wa APR FC yaratunguye Kimenyi arekura  ishoti riremereye ariko ntibyamukundira neza rinyura hejuru.

18' Abakinnyi ba APR FC barimo Innocent na Mugisha Gilbert bari kubona imipira imbere y'izamu rya Kiyovu Sport ariko bagahita bayitakaza.

13'Fitina Ombolenga wa APR FC yazongaga abakinnyi ba Kiyovu Sport cyane agerageza kwinjira mu rubuga rw'amahina ngo ashake igitego.

10' Abafana ba APR FC bateruye sitade bari gufana cyane.

7' Elisa SSKASIMBU yakoreweho kufura, Nordien ayitera neza ariko Ishimwe Pier ufatira APR FC ahita atabara.

5' Sbakinnyi ba Kiyovu Sport nibo bari bafite umupira bari guhererekanya bari mu kibuga hagati.

2' Serumbogo Ally wa Kiyovu Sport yari atunguye umuzamu ariko umupira unyura hejuru.

1' Abakinnyi ba APR FC nibo batangije umupira ariko bakagerageza uburyo bwa mbere umusifuzi ahise asifura kurarira.













Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129185/live-apr-fc-yakiriye-kiyovu-sport-mu-mukino-wa-12-wigikombe-cyamahoro-129185.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)