Moses washinze Moshions yakatiwe gufungwa imi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamusi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gicurasi 2023, Inteko igizwe n'abacamanza babiri, Umushinjacyaha umwe, Maitre Bayisabe Irene ari kumwe n'uwo yunganira bageze mu cyumba bategereje isomwa ry'umwanzuro w'urubanza.

Mu cyumba cy'urukiko rwa Nyarugenge harimo abo mu muryango wa Moses, itangazamakuru n'inshuti za Turahirwa Moses wabonye izuba mu 1991 akaba yaravukiye i Nyamasheke mu Burengerazuba.

Urubanza rwaburanishijwe ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo ku byaha birimo icyo gukoresha inyandiko mpimbano n'ibiyobyabwenge biregwa Turahirwa Moise, maze urukiko rufata umwanzuro w'uko Moses afungwa by'agateganyo mu gihe cy'iminsi 30, aho agiye gufungirwa muri Gereza ya Mageragere.

Mu rubanza rwa mbere rwabaye tariki 10 Gicurasi 2023, Ubushinjacyaha bwasabiraga Turahirwa Moses wiyita Moses ku mbuga nkoranyambaga gufungwa iminsi 30 y'agateganyo ku mpamvu zikurikira

Impamvu ya mbere Ubushinjacyaha bwatangaga ni iy'uko yabangamira iperereza mu gihe yaburana ari hanze.

Indi mpamvu ni uko amategeko ateganya ko ukurikiranyweho ibyaha bikomeye bifungirwa kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka itanu aburana afunze.

Uruhande rwa Moses Turahirwa rwari ruhagarariwe na Maitre Bayisabe Irene na Maitre Dr Frank, icyo gihe basabaga ko yarekurwa by'agateganyo

Impamvu batanze mu rukiko ni izi zikurikira: Kuba ari umuntu wari ukurikiranyweho ibyaha bwa mbere. Impamvu ya kabiri batanze ni uko impapuro ze z'inzira zafatiriwe ku buryo atatoroka ubutabera

Bongeyeko afite inzu ya Moshions ifite agaciro ka miliyali 3 Frw ku buryo batanze ibyangombwa byayo nk'ingwate.

Aba banyamategeko banasobanuye ko akwiriye kurekurwa agakomeza amasomo ye mu Butaliyani kuko agirira akamaro urubyiruko binyuze mu guhanga imideri no gutanga akazi.

Ku byo akurikiranyweho Moses yemeye ko urumogi bamusanzemo yarunywereye mu Butaliyani kandi bikaba byemewe.

Urumogi basanze mu ishati iwe mu rugo ubwo Ubugenzacyaha bwakoraga isaka, Moise yireguye avuga ko iriya shati atarayambara ku buryo ruriya rumogi rwaba rwaravuye mu Butaliyani.

Icyo guhindura inyandiko yavuze ko yahishe ibirango by'iriya passport mu rwego rwo kwerekana ko ayubaha.

Ingingo ya 276 y'itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y'ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw'uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n'ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk'uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 263 mu gitabo gishya cy'amategeko ahana y'u Rwanda ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku gifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.



Moses yagaragaye mu rukiko yambaye imyenda y'umukara iriho ibirango by'umukara n'umweru by'inzu y'imideli ya Moshions yashinze

UKO BYARI BIMEZE MU RUKIKO UBWO URUKIKO RWAFATAGA UMWANZURO

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129396/live-urukiko-rugiye-gufata-icyemezo-mu-rubanza-rwa-moses-washinze-moshions-129396.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)