CAF yateye utwatsi Stade Huye, icyo FERWAFA ivuga kukwakirira Mozambique hanze y'u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impuzamashyirahawe y'umupira w'amaguru muri Afurika yasohoye ibibuga bizakira umukino w'umunsi wa 5 w'ijonjora ryo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika aho Stade Huye itarimo, FERWAFA ikavuga ko itarabibona.

Mu kwezi gushize nibwo CAF yari yamenyesheje u Rwanda kimwe n'andi mashyirahamwe kumenyesha aho azakirira imikino y'umunsi wa 5 wo gushaka ikite y'igikombe cy'Afurika bitarenze tariki ya 25 Mata 2023.

U Rwanda rwaje kwandikira CAF ruyimenyesha ko umukino wa Mozambique w'Umunsi wa Gatanu wo mu Itsinda L ryo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2023 ruzawakirira kuri Stade Huye.

Kuri gahunda CAF yari yasohoye muri uku kwezi yagaragazaga ko u Rwanda ruzakirira kuri Stade ya Huye, gusa nyuma yaje kurumenyesha ko habayeho kwibeshya iyi stade itaremezwa kuko raporo y'akanama ka CAF gashinzwe ibibuga kasuye Huye Stadium itaragarazwa, bategereza icyemezo cya nyuma cyako.

U Rwanda rukaba rwaje gusohoka ku rutonde rw'ibihugu bidafite ikibuga cyemewe kwakira imikino mpuzamahanga.

Umuyobozi wa FERWAFA w'inzibacyuho, Marcel Matiku Habyarimana akaba yabwiye abanyamakuru ko batarabona urwo rutonde ko niba rwasohotse rwasohotse bari mu nama.

Ati 'nari nyoboye inama, niba yasohitse sindayibona, ntabwo ndabona email ibimenyesha ariko ubwo niba ihari turaza kugira icyo dukora ariko njyewe ku giti cyanjye ntayo ndabona ngira ngo n'umunyamabanga mukuru ntayo arabona, yaba ari amakuru mashya.'

Yakomeje avuga ko CAF yabandikiye ikababwira ko izohereza abantu baza kugenzura ibibuga n'amahoteli ndetse bakaba baraje ariko bakaba bataremenyeshwa niba cyaremejwe cyangwa baracyangiye.

Ubundi ikintu cyatumaga iki kibuga bacyanga ni uko nta hoteli ziri ku rwego CAF yifuza zihari, yavuze ko zavuguruwe zikajya ku rwego rwiza.

Ati 'amahoteli arahari, hari n'ibyo CAF igenderaho itoranya amahoteli, ibyo byose hari ibyakozwe, abikorera turabashima cyane bakoze ibintu byinshi cyane mu gihe gito, hari n'iyo raporo ya CAF dutegereje umwanzuro wa CAF.'

Umukino uheruka guhuza u Rwanda na Benin nabwo ntiwakiniwe kuri Stade Huye kubera ko iki kibuga hari ibyo kitujuje nk'amahoteli, byatumye u Rwanda ruhabwa uburenganzira budasanzwe bwo kwakirira ku kibuga cya Kigali Pele Stadium.

Stade Huye yanzwe na CAF



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/caf-yateye-utwatsi-stade-huye-icyo-ferwafa-ivuga-kukwakirira-mozambique-hanze-y-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)