Kigali: Umusore yasanzwe yapfuye bikekwa ko yiyahuye - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023 mu masaha y'amanywa, mu Murenge wa Nyakabanda hagaragaye umurambo w'umusore ukiri muto birakekwa ko yiyahuye akoresheje umugozi.

Aya makuru yamenyekanye Saa tanu n'igice z'amanywa, ubwo uwitwa Nzabonimpa Pacifique w'imyaka 29 yasanzwe mu mugozi yapfuye.

Uyu musore wabanaga n'umubyeyi we umwe gusa, umubyeyi we ni we wamubonye mu gihe yari avuye mu masengesho ahita aca umugozi ndetse anatabaza abaturanyi.

Nubwo hatabajwe abaturanyi ariko, Nzabonimpa we yari yamaze gushiramo umwuka nk'uko byaje kwemezwa n'abaganga bazanye n'imbangukiragutabara (Ambulance).

Inzego z'Ibanze ndetse n'iz'Umutekano zahageze, zemeza ko umurambo wa Nyakwigendera ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru.

Hirya no hino mu Gihugu hakomeje kugaragara ubwiyahuzi bwa hato na hato, ariko igitera impungenge ni uko ari mu bakiri bato.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/kigali-umusore-yasanzwe-yapfuye-bikekwa-ko-yiyahuye

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)