FERWAFA yabonye ubuyobozi bushya buzayiyobora mu minsi 39 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Habyarimana Marcel Matiku wari visi perezida wa FERWAFA ni we wagiriwe icyizere cyo gukomeza kuyobora iri shyirahamwe mu minsi 39 isigaye ngo habe amatora, azafatanya na Mudaheranwa Hadji na Munyankaka Ancilla.

Uyu munsi habaye inteko rusange idasanzwe y'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) aho yagombaga gusiga hamenyekanye ugomba kuragizwa FERWAFA kugeza tariki ya 24 Kamena 2023 ubwo hateganyijwe amatora y'abagize Komite Nyobozi ya FERWAFA.

Ni nyuma y'uko bamwe mu bagize komite nyobozi ya FERWAFA beguye bayobowe na Nizeyimana Mugabo Olivier weguye tariki ya 19 Mata 2023.

Nyuma ye heguye IP Umutoni Claudette tariki ya 5 Gicurasi, Habiyakare Chantal wari Komiseri w'Imari weguye ku wa 21 Mata na Uwanyiligira Delphine wari Komiseri ushinzwe Amategeko weguye ku wa 20 Mata 2023.

Amategeko akaba ateganya ko iyo 4 muri Komite Nyobozi beguye, yose ihita iseswa.

Ni nayo mpamvu hahise hatumizwaho Inteko Risange idasanzwe yabaye uyu munsi tariki ya 15 Gicurasi 2023 maze Habyarimana Marcel Matiku wari visi perezida, agaragariza abanyamuryango impamvu yatumijwejo n'abayobozi beguye.

Yabasabye gushaka uyobora Inteko Rusange maze bamugirira icyizere.

Yahise kandi abasaba gutanga ibitekerezo by'uko hashakwa umuntu uyobora Inzibacyuho kugeza tariki 24 Kamena 2023 ubwo hazaba amatora yo gutora Komite Nyobozi nshya.

Ababyamuryango barimo KNC wa Gasogi United, Gahigi wa Bugesera n'abandi bagiye batanga ibitekerezo bitandukanye ariko bahuriza ku kuba Marcel Matiku yakomeza kuyobora iminsi 39 isigaye ariko bakamushakira umufasha.

Perezida wa Rugende FC, Rubegasa Walter yavuze ko ibyo bakora byose bakwisunga amategeko.

Ati "ibyakorwa byose hakwisungwa amategeko, hakarebwa icyo amategeko ateganya, hakaba hakuzuzwa Komite Nyobozi kuko iyo bitaba ibyo abari basigaye twari kubareka mugakomeza kuyobora. "

Aha niho Kwisanga Janvier wa Impeesa FC yavuze ko bakwiye kubanza kumenya niba Marcel Matiku yiteguye ibyo abanyamuryango bamusaba ndetse n'amategeko ateganya.

Umunyamabanga w'agateganyo wa FERWAFA, Jules Karangwa yavuze ko nk'uko amategeko abiteganya byose byashyizwe mu maboko y'inteko rusange akaba ari yo yiga uburyo inzibacyuho yayoborwamo.

Yakomeje kandi avuga ko kugira ngo bigende neza cyane cyane mu gufata ibyemezo iyo komite yaba igizwe n'abantu b'igiharwe.

Akaba yumva Marcel yakongererwa abandi babiri bazafatanya na we akaba yumva no mu bunyamabanga ntakizapfa.

Marcel Matiku Habyarimana na we yafashe umwanya avuga niba yiteguye kuba yakwemera ibyo abanyamuryango bamusaba.

Ati "Tumaranye imyaka 5 n'ukwezi dufatikanya muri uri rugendo, rero nk'uko mwabinsabye ntabwo iminsi 39 yananira ndebyemeye hashakwa abandi babiri bamfasha."

Abanyamuryango bakaba bamwongereye babiri bo kumufasha ari bo Hadji Mudaheranwa usanzwe ari perezida wa Gorilla FC ndetse na Munyankaka Ancilla wo mu Inyemera.

Marcel Matiku yagiriwe icyizere cyo gukomeza kuyobora inzibacyuho ya FERWAFA



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yabonye-ubuyobozi-bushya-buzayiyobora-mu-minsi-39

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)