Kigali: Hari bamwe mu baturage batangiye gusenyerwa amazu yabo none babuze aho berekeza - AMAFOTO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashije iminsi mike ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali butangaje ko hari imiryango isaga 5800 bwamaze kubona ko ituye mu manegeka, bukaba buri kuyiha amafaranga yo gukodesha inzu ngo ive ahantu hashyira ubuzima mu kaga.

Bamwe mu batuye mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo bo bagomba kwimuka igitaraganya.

Kuri uyu wa wa mbere tariki 15 Gicurasi 2023 ibikorwa byo kubasenyera byatangiriye mu mudugudu wa Rugogwe mu kagari ka Bweramvura gusa ariko hari abaturage bari gutabaza bibaza aho bagiye kwerekeza.

Aba baturage babwiye Tv1 dukesha iyi nkuru ko amafaranga bayahawe igihe bazaga gusenyerwa none babuze aho bakura ubukode. Abasanzwe bakodesha bahawe ibihumbi 30frw, naho abasanzwe bubatse bahabwaga ibihumbi 90Frw.



Source : https://yegob.rw/kigali-hari-bamwe-mu-baturage-batangiye-gusenyerwa-amazu-yabo-none-babuze-aho-berekeza-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)