Kenya: Habonetse indi mirambo y'abantu bikekwa ko na bo bari mu bategetswe kwiyicisha inzara kugeza bapfuye, reba imibare y'abantu babarirwa hejuru y'ijana babipfiriyemo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kenya: Habonetse indi mirambo y'abantu bikekwa ko na bo bari mu bategetswe kwiyicisha inzara kugeza bapfuye, reba imibare y'abantu babarirwa hejuru y'ijana babipfiriyemo

Abakora iperereza muri Kenya bataburuye indi mirambo 21, nyuma yuko bongeye gushakisha abapfuye bo mu itorero rivugwa ko ryasabaga abayoboke kwiyicisha inzara ngo bagere mu ijuru mu buryo bwihuse.

Iyi mirambo mishya yatahuwe itumye umubare w'abazwi ko bapfuye ugera ku bantu 133.

Abandi babarirwa mu magana batangajwe ko baburiwe irengero.

Pasiteri Paul Mackenzie, umukuru w'iryo torero Good News International Church, ategereje kuburanishwa, ashinjwa gutegeka abayoboke be kwiyicisha inzara.



Source : https://yegob.rw/kenya-habonetse-indi-mirambo-yabantu-bikekwa-ko-na-bo-bari-mu-bategetswe-kwiyicisha-inzara-kugeza-bapfuye-reba-imibare-yabantu-babarirwa-hejuru-yijana-babipfiriyemo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)