
Ku wa 23 Werurwe 2023 wari umunsi w'amateka mu muryango w'abarimo Miss Naomie, Kathia Kamatali, Brendah na Kelly Madla washyingiranwe kuri iyo tariki n'umusirikare mu ngabo z'u Rwanda Lt David Nsengiyumva.
Ni ubukwe  bwari butegerezanijwe amatsiko cyane ko Lt David ari umwe mu basirikare bagarutsweho basozaga amasomo yabo mu ishuri ryo mu bwami bw'u Bwongereza hamwe n'umuhungu wa Perezida Kagame, Lt Ian Kagame.
Ubwo Lt David yarushingaga na Kelly Madla umuryango wa Perezida Kagame ukaba waritabiye ubu bukwe birushaho gutuma nubwo bitari byoroshye ko amakuru yabwo amenyekana ariko macye arimo amashusho n'amafoto byabonetse byizihiye benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Nyuma y'ukwezi kurenga Kelly Madla yararyumyeho yagize icyo avuga ashimangira ko atewe ishema n'amahitamo yafashe mu buzima bwe yemera gusezerana kubana akaramata nuwo yihebeye Lt David.
Mu magambo ye yagize ati "Ubu mfite iri zina umugore turyoherwe mugabo wanjye Sengi.'
Birumvikana Sengi ko ari akazina yita umugabo we kanaturuka uko bigaragara ku izina ry'ikinyarwanda rye rya Nsengiyumva ubwo ubukwe bwabo bwabaga bambariwe na Lt Ian Kagame na Brian Kagame ubukwe kandi bukaba bwaritabiwe na Ange Ingabire Kagame Ndengeyingoma na Yvan Kagame.
Perezida Kagame na Madamu nabo bakaba bari muri ibi birori byabereye mu Intare Arena.







