Ikigo cyo mu Bwongereza cyatanze icyizere cy'amabuye ya lithium mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Lithium ni rimwe mu mabuye y'agaciro ari gushakishwa muri ibi bihe kubera akamaro kayo mu ikorwa rya batiri zifashishwa mu kubika umuriro w'amashanyarazi haba mu modoka zikoresha amashanyarazi, telefone n'ibindi.

Luke Rogers ushinzwe ibikorwa muri Aterian PLC yatangaje ko babonye ibimenyetso byinshi, byerekana ko mu Rwanda hashobora kuba hari lithium.

Ni nyuma y'uko mu 2018 Guverinoma y'u Rwanda ihamagariye abashakashatsi mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, kureba niba amabuye ya lithium yaba aboneka.

Luke Rogers yavuze ko uduce dukekwamo lithium mu Rwanda harimo Rwamagana, Huye na Muhanga, nkuko The NewTimes yabitangaje.

Ati 'Hari raporo duherutse kubona yemeza ko ubutaka twasuzumye bwerekana ko munsi hari amahirwe menshi yo kubona lithium. Birasaba ubushakashatsi. Iyo hari ibinyabutabire runaka uri kubona ku bwinshi ahantu hamwe, ni ikimenyetso cy'uko munsi haba harimo lithium.'

Biteganyijwe ko Isi izakomeza gukenera lithium nyinshi mu myaka iri imbere, aho byitezwe ko mu 2025 hazaba hakenerwa toni miliyoni 1,5, zikagera kuri toni miliyoni 3 mu 2030, zivuye kuri toni 540.000 zabonetse mu 2021.

Lithium ni rimwe mu mabuye y'agaciro ari gushakishwa muri ibi bihe kubera akamaro kayo mu ikorwa rya batiri



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikigo-cyo-mu-bwongereza-cyatanze-icyizere-cy-amabuye-ya-lithium-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)