Inkuru nziza ku bakunzi b'ikipe y'igihugu Amavubi: Umusore w'umuhanga ukina hanze y'igihugu yahamagawe bwa mbere mu ikipe y'igihugu Amavubi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'igihugu Amavubi imaze iminsi mu rugamba rwo gushakisha abakinnyi bakomeye baza gufasha abahari kugira ngo barebe ko bajya mu gikombe cy'Afurika bamaze imyaka myinshi badakandagiramo.

Ubu umusore wari utahiwe n'umwana ukiri muto cyane witwa Ndikumana Danny w'imyaka 22 y'amavuko ukinira ikipe ya Rukinzo FC yo mu gihugu cy'u Burundi uyu musore yatangiye kuvugwa cyane ubwo yazanaga n'ikipe ye ya Rukinzo FC mu mikino ya Polisi maze akerekana impano idasanzwe yo guconga ruhago dore ko vuba cyane ashobora kwerekeza mu ikipe ya APR FC.

Ndikumana Danny afite umubyeyi umwe w'umunyarwanda n'undi w'umurundi akaba azitabazwa mu mikino ibiri u Rwanda rusigaje harimo uwa Mozambique uzasigira Amavubi ishusho nyayo ndetse n'icyizere cyo gukomeza guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy'Afurika.



Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-ku-bakunzi-bikipe-yigihugu-amavubi-umusore-wumuhanga-ukiri-muto-cyane-ukina-hanze-yu-rwanda-yahamagawe-bwa-mbere-mu-ikipe-yigihugu-amavubi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)