Imwe mu mishinga n'ibikorwa byashowemo akayabo bigahombya leta mu 2022 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2022, yagaragaje ibibazo biganisha ku bihombo mu bigo bitandukanye, haramutse hatagize igikorwa.

Ni raporo Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yamurikiwe Inteko Ishinga Amategeko ku wa 2 Gicurasi 2023.

Ubwato ku Nkombo

Mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe iterambere ry'Ubwikorezi (RTDA) byagaragaye ko hari imishinga yatanzwemo amafaranga menshi, nyamara idindira ryayo rikaba rituma icyo yari yitezweho kitagerwaho.

Muri iyo harimo uwo kubaka ubwato ku Nkombo aho imirimo yagombaga kuba yararangiye muri Mata 2019.

Mu Ugushyingo 2022, Umugenzuzi w'Imari ya leta yasanze igeze kuri 56,8%, ni ukuvuga ko imaze kugira ubukererwe bw'imyaka itatu n'amezi atandatu.

Iyi raporo ivuga ko rwiyemezamirimo yari amaze kwishyurwa arenga miliyoni 1,5 z'amadolari angana na 59% by'agaciro k'isoko (miliyoni zisaga 2,6 z'amadolari).

Mu gihe igenzura ryakorwaga, rwiyemezamirimo yari akiri gukora imirimo yo mu cyiciro cya mbere muri bitanu biteganyijwe kugira ngo ubwato bube bwuzuye.

Abakurikiranira hafi iby'uyu mushinga bavuze ko ubukererwe bwatewe n'ibibazo by'ibura ry'ingengo y'imari.

Umugenzuzi w'Imari we yavuze ko bizatuma inyungu zari zitezwe muri uyu mushinga zitagerwaho nihatagira igikorwa mu maguru mashya.

Ibyambu bine ku Kiyaga cya Kivu

Ni umushinga watewe inkunga ya miliyoni zirenga 32,6 z'amadolari yatanzwe na Trade Mark East Africa (TMEA), Ikigo cy'Abaholandi na Guverinoma y'u Rwanda hagamijwe kubaka ibyambu bine byoroshya ubwikorezi mu Kiyaga cya Kivu mu Turere twa Rubavu, Rusizi, Karongi na Rutsiro.

Ku ikubitiro imirimo yagombaga kurangira mu myaka itanu uhereye mu 2018 kugeza mu 2023 nyamara Umugenzuzi w'Imari ya Leta yasanze harimo ibyuho byinshi.

Ibyambu bibiri byo mu Turere twa Rubavu na Rusizi byadindiye bigeze hagati ndetse byashowemo miliyoni zirenga 12 z'amadolari. Byagombaga kuzura muri Kamena 2021 ariko imirimo yahagaze igeze ku kigereranyo cya 26%.

Umugenzuzi w'Imari ya Leta yagaragaje ko guhagarika imirimo byakozwe mu rwego rwo gusubiramo inyigo nyuma y'aho bigaragaye ko iya mbere yakozwe hatitawe ku miterere y'ubutaka. Inyigo ivuguruye yagombaga kurangira muri Kanama 2021 ariko mu Ugushyingo 2022 yari itaremezwa.

Imirimo yo gutanga amasoko yo kubaka ibyambu bibiri bisigaye, icyo mu Karere ka Rutsiro na Karongi yarahagaze kubera ibura ry'ingengo y'imari.

Ku kiyaga cya Kivu hari gukorwa umushinga wo kubaka ibyambu bine

Umuhanda Ngoma-Ramiro

Umugenzuzi w'Imari ya leta ygaragaje ko icyiciro cya mbere cyo kubaka umuhanda wa Ngoma â€"Ramiro kiri kugenda gahoro. Ni umuhanda ureshya na kilometero 29,12 wagombaga gutwara miliyari 31,75 z'amafaranga y'u Rwanda.

Uyu muhanda wagombaga kuba warangiye mu myaka ibiri uhereye muri Nzeri 2021 ariko mu Ukwakira 2022 imirimo yari igeze ku gipimo cya 17% nyuma y'umwaka umwe itangiye ku buryo biteye impungenge ko izasozwa mu gihe cyagenwe.

Umuhanda Kibugabuga-Shinga-Gasoro

Uyu ni undi muhanda wagaragayemo ubukererwe bumaze kugera ku mwaka umwe. Ufite uburebure bwa kilometero 66,55 ukaba ufite agaciro ka miliyari zirenga 40,7 z'amafaranga y'u Rwanda. Byari biteganyijwe ko uzaba warangiye mu Ukwakira 2022 ariko wakorewe igenzura mu mpera z'umwaka ushize imirimo igeze kuri 76,42%.

Muri iri genzura kandi byagaragaye ko RTDA yishyuye amafaranga y'ikirenga angana na miliyari 1,35 z'amafaranga y'u Rwanda kuri ba rwiyemezamirimo batanze amasezerano arimo ibikorwa cyangwa ibikoresho byisubiramo ku mihanda ya Huye-Kibeho-Munini ureshya na kilometero 66 n'uwa Nyagatare-Rukomo (73,3km).

Ubukererwe mu gutanga inkunga y'abatishoboye no kugaruza inguzanyo zatanzwe muri VUP

Muri gahunda yo gufasha abakene, leta yagennye miliyari 7,58 Frw zigenewe abatishoboye, abagore batwite bakennye n'abana ariko raporo igaragaza ko yatinze guhabwa abagenerwabikorwa ku buryo ubukererwe bwageze ku minsi 193 mu turere 15.

Utwo turere turimo Gisagara, Nyaruguru, Rusizi, Nyamasheke, Rutsiro, Nyabihu, Huye, Ngororero, Gakenke, Burera, Kayonza, Karongi, Bugesera, Nyamagabe na Rubavu.

Ikindi ni uko hari inguzanyo zatanzwe muri VUP zimaze igihe zitarishyurwa. Kuva mu 2019, LODA ibinyujije mu turere yatanze amafaranga agera kuri miliyari 24,68 Frw ku bagenerwabikorwa ba VUP bahabwa inguzanyo.

Inguzanyo zigera kuri miliyari 4,15 Frw ntabwo zigeza zishyurwa zirimo miliyari 1,80 Frw zatanzwe mu 2021.

Ibihombo mu bigo bishinzwe ingufu n'amazi

Ikigo gishinzwe gukwirakwiza umuriro w'amashanyarazi (EUCL) cyahombye miliyari 52,5 Frw mu mwaka w'ingengo y'imari warangiye ku wa 30 Kamena 2022 ugereranyije n'inyungu ya miliyari 2,02 Frw cyari cyabonye mu mwaka wabanje.

Iki kigo cyishyuye miliyari 38, 83 Frw inganda za nyiramugengeri ku giciro gihanitse. Ibyo ngo bizatuma ibihombo bikomeza kwiyongera nk'uko Umugenzuzi w'imari yabigaragaje, nib anta gikozwe.
Mu kigo gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n'isukura (WASAC) byagaragaye ko amazi apfa ubusa yakomeje kwiyongera mu 2022.

Ku mazi yatunganyijwe, WASAC yabashije gucuruza 55% byayo ahwanye na metero kibe miliyoni 37,4 kuri miliyoni 68,1 yatunganyijwe mu mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2022.

Bivuze ko andi asigaye angana na 45% atacurujwe, ibyatumye ihomba miliyari 9,91 Frw ufatiye ku giciro cyo hasi (323 Frw kuri metero kibe imwe) na miliyari 27,45 Frw mu gihe yaba yagurishijwe kuri 895 Frw kuri metero kibe.

Ibikoresho byagombaga gukorwamo muvelo mu mashuri makuru y'imyuga

Mu Ukuboza 2020, Rwanda Polytechnic yaguze ibikoresho bifite agaciro ka miliyari 6,73 Frw byo gukoresha mu bigo by'amashuri bya IPRC hakorwa muvelo zo gutekamo.

Ibikoresho bya miliyari 1,14 Frw byari bibitse muri za koleji zitandukanye bidakoreshwa nyuma y'umwaka umwe bitanzwe.

Umugenzuzi w'imari yasanze hari n'ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 89 Frw byendaga guta agaciro ubwo igenzura ryakorwaga muri Gashyantare 2023.

Muri iyi raporo avuga ko atigeze agaragarizwa inyandiko zisobanura umubare wa muvelo zizakorwa n'ingano yazo, ibishobora gutuma bimwe mu bikoresho bita agaciro bigahombya leta amafaranga atari make.

Kwishyura imirimo itarakozwe cyangwa ikishyurwa inshuro ebyiri

Muri Nyakanga na Kanama 2021, Ikigo Gishinzwe guteza imbere ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (RAB) cyatanze amasoko yo gutunganya imishinga yo kuhira imyaka i Mahama icyiciro cya mbere n'icya kabiri afite agaciro ka miliyoni zirenga 26,7 na miliyoni 27,8 z'amadolari nk'uko bikurikirana.

Kugendera ku biciro biri hejuru mu mushinga wa Mahama1 byatumye agera kuri miliyari 1,7 Frw ahomba naho kuri Mahama2 hahombye miliyari 1,12 Frw.

Mu Rwego Ngenzuramikorere (RURA) ho amafaranga yagombaga gukoreshwa mu kubaka Icyicaro gikuru yarenzeho agera kuri miliyari 2,62 Frw.

Ayo mafaranga yakomotse ku kwishyura hashakwa ingwate yo kurangiza imirimo arenga miliyoni 711, 5 Frw, ayishyuwe kabiri ku bikoresho byo kubaka, amazi, umuriro, umutekano n'ibindi byo kuri site kandi byari byarabazwe mu mirimo yagombaga gukorwa. Ibyo byatwaye miliyari 1,8 Frw byiyongeraho imirimo yishyuwe itarakozwe, ifite agaciro ka miliyoni 74 Frw.

Igenzura ryerekanye ubukererwe mu mushinga wa VUP



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imwe-mu-mishinga-n-ibikorwa-byashowemo-akayabo-bigahombya-leta-mu-2022

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)