Impinduka mu myigire y'abafite ubumuga bwo kutabona muri Kaminuza y'u Rwanda (Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amahirwe nk'aya yegerejwe abanyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Rukara mu Karere ka Kayonza.

Bishimira ibyiza bamaze kunguka nyuma yo kubakirwa ibyumba byifashishwa mu kwigisha amasomo y'imibare na siyansi hifashishijwe ikoranabuhanga, smart classrooms.

Ayingeneye Lenatha ufite ubumuga bwo kutabona, yishimira ko ubu abasha kubika amajwi ya mwarimu mu gihe ari kubigisha, akayifashisha asubiramo amasomo.

Nsengiyumva Jean damascène na we afite ubumuga bwo kutabona. Yiga mu mwaka wa kabiri mu ndimi.

Yavuze ko smart classroom bubakiwe yabafashije gukemura byinshi mu bibazo bahuraga nabyo, birimo kutagira aho bandikira.

Ubu mudasobwa zabo zihariye zibafasha mu myigire n'ibindi byinshi bitandukanye.

Ati 'Hari porogaramu nyinshi tutagiraga zidufasha kwiga, byatumaga tubona amanota make cyangwa se tukaba twanatsindwa, aho bikemukiye rero amanota yariyongereye dutangira gutsinda.'




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impinduka-mu-myigire-y-abafite-ubumuga-bwo-kutabona-muri-kaminuza-y-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)