Icyuho mu ngengo y'imari igenewe kubaka ikoranabuhanga ryifashishwa mu butabera - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangarijwe Abadepite bagize Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu, ubwo Minijust n'ibigo biyishamikiyeho bagaragazaga imikoreshereze y'ingengo y'imari muri uyu mwaka n'ibiteganywa mu 2023/24.

Mu byagaragajwe na Minijust nk'ibyakozwe muri uyu mwaka kandi bizakomeza gukorwa harimo kubaka ikoranabuhanga rya IECMS, risanzwe rikoreshwa kuva mu 2017.

Ni uburyo bworohereje abaturage kumenya amakuru no gukurikirana ibirego byabo bitabasabye kuva aho bari.

Umushinga wose kugira ngo ukorwe hasabwaga miliyari 9,8 Frw, aho kuri ubu hamaze gukoreshwa miliyari 3 Frw. Awugenewe muri uyu mwaka wa 2022/23, ni miliyari 1,5 Frw.

Ku rundi ruhande ariko Minisitiri Dr Ugirashebuja Emmanuel yavuze ko ingengo y'imari igenerwa uyu mushinga nke.

Ati 'Ikigaragara ariko ingengo y'imari iteganywa muri iki gikorwa usanga ari nke ugereranyije n'ibikorwa biba biteganyijwe gukorwa uko bingana.'

'Iyo urebye ni uko umubano dufitanye n'abubaka iyi sisiteme naho ubundi ingengo y'imari ubona ari nke cyane cyane muri uyu mwaka.'

Ni ibintu byagarutsweho n'Abadepite bashimangira ko hakwiriye kurebwa uburyo iri koranabuhanga rihabwa ingengo y'imari rikaba ryarangiza kubakwa.

Depite Rubagumya Emma Furaha ati 'Nk'uko mwabibonye ubundi [IECMS] yagombaga kuba irangira umwaka utaha kandi ifasha mu buryo bukomeye imirimo igendanye n'ubutabera, nk'uko twaganiriye n'abayikoresha, hagiye hagaragayemo ibyuho.'

'Ariya mafaranga abonetse byafasha ko ririya koranabuhanga rigenda neza kandi harimo ibibazo byinshi byagiye bigaragara kuri ririya koranabuhanga ku buryo habonetse ingengo y'imari ikubakwa byakemura byinshi.'

Minijust igaragaza ko kugeza tariki 30 Mata 2023, umushinga wose wo kubaka ikoranabuhanga rya IECMS wari ugeze kuri 35%.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyuho-mu-ngengo-y-imari-igenewe-kubaka-ikoranabuhanga-ryifashishwa-mu-butabera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)