Ibyo wamenya kuri Crimson Academy, ikigo cy'amashuri cyahinduye ubuzima n'imibereho ya benshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Crimson Academy, ni ikigo cyashinzwe mu mwaka wa 2011, gishingwa n'umunyamerika Dr Phillip Haynes abinyujije mu muryango ayobora witwa Crimson Foundation. giherereye mu kagari ka Kagina ko mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi, kikaba gifite amashuri abanza n'ay'incuke. Ni kimwe mu bigo bya mbere bitsindisha neza mu karere ka Kamonyi, dore ko nko mu myaka iheruka abanyeshuri bose bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza batsinze neza bagahabwa imyanya mu mashuri yisumbuye mu bigo byiza bya Leta.

Abanyeshuri bose batsinda ku kigero cyo hejuru mu bizamini bya Leta

Ni ikigo ubusanzwe kitapfa kwigonderwa na buri wese mu babyeyi bagituriye, kuko amafaranga y'ishuri mu mashuri y'incuke n'abanza, harimo n'ifunguro rya saa sita bafata ku ishuri, usanga ari menshi ugereranyije n'ubushobozi bwa benshi mu baturage bo muri aka gace, cyane ko giherereye mu rusisiro rw'abasigajwe inyuma n'amateka batunzwe n'ububumbyi. Ibi ariko nta mpungenge biteye, kuko hari ababyeyi batishyuzwa ahubwo bakanafashwa mu buzima n'ibibereho yabo ya buri munsi.

Iki kigo cyazanye muri aka gace iterambere rihambaye cyane ko n'abatuye kure y'aka kagari bajyana abana babo muri Crimson Academy kugirango babashe kwibonera uburezi bwiza buhava. Abo baturuka kure y'aka gace kandi bafite ubushobozi bwo kwirihira no kwishyura amafaranga y'imodoka ibajyana ku ishuri, bigana n'abana bo mu miryango itishoboye kandi bagahabwa amahirwe angana mu kubona uburezi butanga icyizere cy'ahazaza.

Abaturage batuye muri aka gace by'umwihariko abasigajwe inyuma n'amateka, bavuga ko mbere abana babo babafashaga mu mwuga wo kubumba inkono, ibijyanye n'amashuri bakaba bataranabitekerezaga kuko uretse kubura ubushobozi bagiraga n'ikibazo cya bamwe babanenaga. Ibi ariko ngo bimaze kuba amateka, ibyo bagezeho byose bakavuga ko babikesha umuryango Crimson Foundation.

Marie Claire Mukabirinda uyobora ikigo cy'amashuri cya Crimson Academy, avuga ko ababyeyi bo mu basigajwe inyuma n'amateka, uretse kubafasha mu kurihira abana babo, hari n'ababona ubundi bufasha butandukanye mu buzima bwabo bwa buri munsi. Avuga ko bahuza abana n'abaterankunga, hakaba ababona umuterankunga uzabarihira amashuri, akabagurira imyenda n'ibikoresho bakenera mu ngo, bakagerekaho no kubaha ibibatunga iwabo ndetse ngo hari n'abo bubakira inzu nziza zo guturamo.

Marie Claire Mukabirinda uyobora ikigo cy'amashuri cya Crimson Academy, ku munsi wo guha abanyeshuri indangamanota

Dr Phillip Haynes aha bahaga umubyeyi utishoboye inyunganizi y'ibyo kurya we n'umwana arerera muri Crimson Academy

Uburyo iki kigo cyakomeje kwita ku buzima n'imibereho myiza y'abanyeshuri bakigana, byanatumye gitera imbere cyane mu ireme ry'uburezi nk'uko byemezwa na Nyirabucyeye Elizabeth wahize ubu akaba ari umwe mu barimu b'indashyikirwa bahigisha. Agira ati : "Uburezi nahawe na Crimson Academy bwamfashije gutegura ejo heza hanjye. Mu gihe twahigaga, wasanganga umwana ahagera nta cyongereza azi mu gihe gito agahita akimenya"

Elizabeth akomeza agira ati : "Crimson yaduteye inkunga iturihira amashuri aho bamwe muri twe byari bigoye kwibonera amafaranga y'ishuri ariko nyuma yo kudufasha tukiga neza, kuko bari bazi ko twahakuye ubumenyi bw'ibanze tukagira n'uburere bwiza, bamwe muri twe baduhaye akazi, bintera ishema kandi bituma abo nigisha bibatera umuhate wo kumva ko nabo iki kigo kibumbatiye iterambere ryabo ry'ahazaza"



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Ubuzima/article/Ibyo-wamenya-kuri-Crimson-Academy-ikigo-cy-amashuri-cyahinduye-ubuzima-n-imibereho-ya-benshi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)