Ibyo wamenya ku bikorwa remezo bya Siporo bigiye kubakwa mu (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisiteri ya Siporo yagaragaje ko guhera mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2023/24, hazatangira imishinga irimo kubaka stade zitandukanye hirya no hino mu gihugu zirimo iy'i Musanze n'i Nyagatare, zombi zizaba zifite ubushobozi bwo kwakira abantu basaga ibihumbi 30.

Byagaragajwe kuri uyu wa 11 Gicurasi 2023 ubwo Minisiteri ya Siporo yari yitabye Komisiyo y'Abadepite ishinzwe Ingengo y'Imari n'Umutungo w'Igihugu, hakorwa isesengura ry'ishyirwa mu bikorwa ry'ingengo y'imari ya 2022/23 n'ibiteganywa mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2023/24.

Ku bijyanye n'ibikorwa n'imishinga y'iterambere biteganyijwe mu ngengo y'imari y'umwaka wa 2023/24 n'ibyambukiranya imyaka, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko hari imishinga bazafatanyamo n'inzego zirimo Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imiturire (RHA), Umujyi wa Kigali n'Uturere.

Aha ni ho yagaragaje ko umushinga wa Kigali Sports & Entertainment City, ukubiyemo kuvugurura no kwagura Stade Amahoro ikagera ku bushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45, ukomeje gukorwa. Hazavugururwa kandi Petit Stade n'Inzu y'imikino y'Abafite ubumuga.

Hari kandi kwagura Stade Mpuzamahanga ya Huye mu gice cya kabiri, ikagera ku rwego rwo wakira abantu ibihumbi 10, ivuye kuri 7900.

Stade ya Kigali yitiriwe Pelé izavugururwa ndetse yagurwe ku buryo izajya yakira abantu basaga ibihumbi 30, ikazaba ingana n'ibindi bibuga bizubakwa i Musanze n'i Nyagatare.

Munsi y'izo stade, hazaba hari iy'i Gicumbi, Rubavu n'i Nyanza, zo zizaba zifite ubushobozi bwo kwakira abantu basaga ibihumbi 20.

Mu yindi mishinga Minisports yagaragaje harimo kubaka ibikorwaremezo birimo imihanda yo kwitegura Shampiyona y'Isi y'Amagare ya 2025 aho bazakorana n'ibigo birimo RTDA, RISA na RDB.

Hari kandi no kubaka ibibuga bya Tennis muri IPRC Kigali n'ibibuga 200 by'imyidagaduro mu tugari two mu bice bitandukanye mu Rwanda.

Minisiteri ya Siporo yari ifite umushinga wo kubaka ibibuga 200 mu tugari ku bufatanye na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, bigashyirwamo 1,400,000,000 Frw.

Gusa, hagaragajwe ko hakorerwa mu bushobozi buhari kuko hari ibindi bikorwa by'ingenzi ku rwego rw'igihugu bityo mu bibuga 200 byagombaga gukorwa, hazakorwa 28 bizatwara miliyoni 200 Frw.

Mu bindi biteganywa harimo kubaka 'High Perfomance Sports Infrastacture' i Huye kuri 438,000,000 Frw no gushyiraho 'Sports High Perforamance Center' yasabwe mu 2020/21 ariko ntihatangwe ingengo y'imari ya 480,000,000 Frw.

Perezida wa Komisiyo y'Imibereho myiza y'abaturage, Depite Uwamariya Odette, yashimye ibyagaragajwe na Minisitiri wa Siporo, ariko asaba ko hazagaragazwa ingengo y'imari ya buri mushinga ku buryo hashobora kubanzwa iby'ingenzi mu gihe amafaranga yaba atabonekeye rimwe.

Ati "Muri rusange, ubona hari ibikorwa bifite icyuho kinini, icyafasha ari ukugaragaza ingengo y'imari ya buri mushinga kugira ngo turebe nibura icyakorwa mu gihe ingengo y'imari itabonekera rimwe kuko kuri ziriya miliyari 9 Frw zisaga yavuze, bigaragara ko habonetse miliyari 3 Frw gusa, bigaragara ko harimo icyuho kinini cyane. Ariko hari ibishobora guherwaho, bikagirwa iby'ingenzi bitewe n'ibyo igihugu cyifuza.'

Visi Perezida wa Komisiyo y'Ingengo y'Imari, Depite Nyirabazayire Angélique, we yabajije Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, niba stade zizubakwa ahasanzwe ibibuga, zizubakwa bundi bushya cyangwa niba ari ukuzavugurura izisanzweho.

Ati 'Numvise stade zigiye kuvugururwa zigashyirwa ku rwego rwisumbuyeho, zose ko zubatse mu turere, keretse bamaze impungenge, urwego zariho zubakwa, zigiye kongerwa? Ese mu kuzongera tuzasenya twubake bundi bushya? Ntabwo numvise neza ikigiye gukorwa.'

Yagaragaje kandi ko no mu bibuga byavuzwe na Minisiteri ya Siporo bigomba kubakwa, hatarimo Stade ya Karongi kandi 'hashize igihe kinini isabwa'.

Ati 'Ndashaka kumva gahunda baba bayifitiye kuko iyo bari bafite yari Gatwaro, murabizi icyahabereye, ubwo rero birasaba ko hubakwa indi.'

Gusa, mu bisubizo byatanzwe na Minisiteri ya Siporo, iki ntikigeze kigarukwaho, ariko yagaragaje ko ingengo y'imari y'ibi bikorwa inyuzwa muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo n'Ikigo cy'Igihugu cy'Imiturire.

Ati 'Kigali Pelé Stadium iri mu bikorwa byasabiwe ingengo y'imari mu mwaka wa 2024/25, nk'uko bisanzwe, ingengo y'imari ikaba inyuzwa muri MININFRA, ikaba inyuzwa muri RHA. Kimwe n'izindi stade twavuze zirimo iya Musanze, Rubavu, Gicumbi no kuvugurura Stade ya Nyagatare, Amahoro na Nyanza na Huye iri mu cyiciro cya kabiri [cyo kuvugururwa].'

Perezida wa Komisiyo y'Abadepite ishinzwe Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu, Prof Munyaneza Omar, yavuze ko kuba Minisiteri ya Siporo igeze kuri 84% mu gushyira mu bikorwa ingengo y'imari ya 2022/23 biri mu murongo mwiza, ayisaba kuba yageze hejuru ya 90% muri Kamena.

Yijeje ko ibyuho byagaragajwe bizaganirwaho nibahura na Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ku buryo nta mushinga wadindira kandi waratangiye.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ibyo-wamenya-ku-bikorwa-remezo-bya-siporo-bigiye-kubakwa-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)