Iburasirazuba: Hari gukusanywa amafaranga n'ibiribwa byo gufasha abahuye n'ibiza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibiza byabaye tariki ya 2-3 Gicurasi 2023, byahitanye abantu 131, inzu hafi 5598 zarasenyutse, imihanda ine irangirika, imiyoboro y'amazi, iy'amashanyarazi ndetse n'amashuri arenga 50 byose byarangiritse ku buryo hakenewe miliyari zisaga 130 Frw kugira ngo bisanwe.

Mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo no gufasha abababaye, abo mu nzego z'ibanze mu Ntara y'Iburasirazuba bari gukusanya inkunga yo gufasha abababaye.

Ni igikorwa kiri gukorwa ku bushake aho ngo buri wese ari kwiyandika bitewe n'icyo afite kugira ngo bafashe abababaye.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko iki gitekerezo cyahereye mu bayobozi bo mu nzego z'ibanze, abikorera na za koperative nini bafite bishakamo ubushobozi bwatuma bafasha abaturage bahuye n'ibiza.

Ati "Muzi ko mu minsi ishize twagize ibiza kandi bikomeye twaburiyemo abantu bacu cyane cyane mu Burengerazuba no mu Majyepfo y'igihugu cyacu. Ntabwo twabibona ngo twicare, icyo twakoze mu buryo bw'ubushake n'ubwumvikane nta gahato, intara irimo kureba abayobozi, amakoperative n'izindi kompanyi nini twumvikanye ko hari icyo twakora tugatabara abari mu kaga.'

Guverineri Gasana yakomeje avuga ko bahereye ku bayobozi n'amakoperative manini avuga ko mu minsi mike bazaba bamaze kwegeranya icyavuyemo kugira ngo bagishyikirize ababishinzwe babigeze ku baturage bari mu kaga.

IGIHE yamenye ko nibura ngo abayobozi bo mu nzego z'ibanze bari kwishakamo miliyoni 20 Frw kongeraho ubundi bufasha buzaturuka mu bikorera harimo amafaranga, ibiribwa ndetse n'amakoperative y'ubuhinzi azatanga hafi toni 80 z'ibiribwa birimo ibishyimbo, ibigori n'umuceri n'ibindi bikoresho by'ubwubatsi.

Ibi byose bishobora kuba byabonetse mu cyumweru kizatangira ku wa 8 Gicurasi 2023 kugira ngo bihite bishyikirizwa Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi kugira ngo ibigeze ku bahuye n'ibiza.

Mu Ntara y'Iburasirazuba hatangiye gukusanywa amafaranga n'ibiribwa byo gufasha abahuye n'ibiza mu Burengerazuba



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-hari-gukusanywa-amafaranga-n-ibiribwa-byo-gufasha-abahuye-n-ibiza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)