Heineken yakumbuje abakunzi bayo umukino wa nyuma wa UEFA Champions League - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabereye kuri Chillax Lounge ku wa 9 Gicurasi 2023 aho ubuyobozi bwa Bralirwa bwasangiye n'abakiliya ibinyobwa bya Heineken byaba ibisembuye n'ibidasembuye.

Ni igikorwa cyitabiriwe n'abafatanyabikorwa b'uru ruganda, barimo abakunzi ba ruhago bari bakoranye ngo bashyigikire amakipe bakunda, basoma kuri Heineken.

Igitego cya Real Madrid kikijyamo nibwo amarangamutima ya benshi yazamutse, gitsinzwe na Vinícius Jr ku munota wa 36, cyishyurwa na Kevin De Bruyne ku munota wa 67.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Bralirwa Martine Gatabazi, yavuze ko iki gikorwa cyakiriwe neza, ndetse ko abakiliya bahishiwe byinshi by'umwihariko ku mukino wa nyuma w'iri rushanwa.

Yagize ati "Igikorwa cyabaye kandi cyagenze neza. Izi twazita nk'intangiriro ku birimo gutegurwa bizaba ku mukino wa nyuma. Twumva ko uzaba ukomeye, akaba ariyo mpamvu natwe imyiteguro twayitangiye kare."

Gatabazi yongeyeho ko biri no mu rwego rwo gushishikariza abakunzi ba Bralirwa kunywa ibinyobwa byayo byose banibanda kuri "Heineken 0.0" kuko idasindisha.

Ikinyobwa cya Heineken gifite inkomoko mu Buholandi, ariko Bralirwa yahawe uburenganzira bwo kuyengera mu Rwanda. Heineken ni yo muterankunga mukuru wa UEFA Champions League.

Iri rushanwa rirakomeza no kuri uyu wa Gatatu, hakina AC Milan na Inter Milan, zombi zo mu Butaliyani.

Ibinyobwa bya Heineken biboneka bisembuye cyangwa bidasembuye
Abakunzi ba Heineken basangiye iki kinyobwa bareba imikino ya UEFA Champions League



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/heineken-yakumbuje-abakunzi-bayo-umukino-wa-nyuma-wa-uefa-champions-league

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)