Harimo no kuvugishwa! Ubwiza n'imiterere bya Yolo The Queen bigiye gutuma Harmonize akora ibintu bitari byitezwe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Harmonize uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yatangaje ko afite gahunda yo kwimukira mu Rwanda kubera urukundo afitiye Yolo The Queen.

Uyu muhanzi umaze iminsi agaragaza urukundo akunda uno mukobwa w'ikimero gikurura benshi, yavuze ko amwifuza bikomeye kandi ko amurutira abakobwa bose yahuye nabo.

Abinyujije kuri Instagram uyu muhanzi yarengejeho ko yiteguye kugura inzu mu Rwanda kuko Yolo The Queen amaze gutuma yiyumva nk'umunyarwanda wuzuye.

Ati'Iyo ufite amafaranga n'ubwamamare, iyi si iba igoye cyane, ntabwo umenya umuntu w'indyarya n'utari indyarya. Maze imyaka ine mvugana na Phiona [Yolo] yarahabaye nanjye narahabaye.'

Yakomeje agira ati 'Ndashaka kukwereka ko ndi umugabo wa nyawe, nkukunda bimvuye ku mutima Yolo The Queen undutira buri mukobwa wese twahuye mu buzima bwanjye.'

'Utuma niyumva nk'umunyarwanda, ngiye kugura inzu yanjye ya mbere i Kigali kugira ngo ngerageze nkwegere '



Source : https://yegob.rw/harimo-no-kuvugishwa-ubwiza-nimiterere-bya-yolo-the-queen-bugiye-gutuma-harmonize-akora-ibintu-bitari-byitezwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)