Habyarimana Marcel Matiku, Mudaheranwa Yussuf na Munyankaka Ancille bagiye kuyobora FERWAFA mu nzibacyuho y'iminsi 39 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa mbere, mu cyumba cy'inama cya Lemigo Hotel hateraniye inama y'intekorusange idasanzwe yahuje abanyamuryango ba FERWAFA, iyi nama ikaba yemeje ko Habyarima Marcel Matiku aba ayoboye mu gihe cy'iminsi 39.

Habyarima wari usanzwe ari Visi- Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda yemejwe nk'umuyobozi wa FERWAFA afatanyije na Mudaheranwa Yussuf uzai nka Hadji, perezida wa Gorilla FC ndetse na Munyankaka Ancille usanzwe ayobora Inyemera WFC.

Ibi bigezweho nyuma y'uko abanyamuryango bagaragarijwe ubwegure bw'Abagize Komite bityo itegeko rikaba riteganya ko Abasigaye iyo batageze kuri 2/3 nta cyemezo bafata.

Aha hakaba ariho hahise hashyirwho  nk'Umuyobozi w'inama igiye kugena uko FERWAFA izayoborwa mu nzibacyuho kugeza ubwo amatora azaba ku itariki ya 24 Kamena 2023.

Ubwo aya matora azaba hazatorwa Perezida wa FERWAFA uzasimbura Nizeyimana Mugabo Olivier uherutse kwegura kuri uyu mwanya, umuyobozi uzayobora akaba azasoza manda yari yatorewe Mugabo Olivier.

Hazatorwa kandi abandi ba Komiseri bazasimbura abeguye mu minsi ishize barimo komiseri ushinzwe amategeko, ushinzwe imari na ushinzwe umutekano.

Aba bose bakaba bazamara manda y'imyaka ibiri iri mbere kuko Manda izaba isimbuwe yari imaze imyaka ibiri kuko batowe tariki ya 29 Kamena 2021.

The post Habyarimana Marcel Matiku, Mudaheranwa Yussuf na Munyankaka Ancille bagiye kuyobora FERWAFA mu nzibacyuho y'iminsi 39 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/habyarimana-marcel-matiku-mudaheranwa-yussuf-na-munyankaka-ancille-bagiye-kuyobora-ferwafa-mu-nzibacyuho-yiminsi-39/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=habyarimana-marcel-matiku-mudaheranwa-yussuf-na-munyankaka-ancille-bagiye-kuyobora-ferwafa-mu-nzibacyuho-yiminsi-39

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)