Gakenke: Ikirombe gisanzwe gicukurwa cyahezemo umuntu,umunsi ubaye uwa 2 (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruli, Hakizimana Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko iki kirombe gicukurwamo n'ikigo Ruli Mining Trade Ltd cyagwiriye abantu babiri kuri uyu wa Gatatu, ariko umwe aratabarwa, ahita ajyanwa kwa uganga.

Mugenzi we witwa Habarurema w'imyaka 23 yahezemo, akomeje gushakishwa.

Igikorwa cyo kumushakisha kuri uyu wa Gatatu cyitabiriwe n'abayobozi barimo Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney n'abayobozi b'inzego z'umutekano nka Polisi na RIB.

Hakizimana yakomeje ati "Ni umuntu umwe wahezemo, ubu imirimo yo kumushakisha kuva ejo irakomeje, n'ubu niho turi, icyakora ntekereza ko tugereranyije aho tugeze n'uburebure bw'ikirombe uko bwareshyaga, nibwira ko dushobora kuba twenda kumugeraho."

Yavuze ko uwahise aboneka akajyanwa kwa muganga ameze neza, kuko yari yagize udukomere duto cyane mu maso.

Iki kirombe ngo cyagushijwe n'imvura nyinshi yaguye ku wa Kabiri ndetse yamaze umwanya munini, maze kigwa ku wa Gatatu mu museso.

Icyakora bijyanye n'imiterere yacyo, ubuyobozi bufite icyizere ko umwuka urimo, uretse amazi yaba yaragiyemo, ariko ngo kuyikinga birashoboka.

Bitewe n'uko ari mu musozi hagati, ntabwo bishoboka ko hakwifashishwa imashini mu gushaka uyu muntu, harimo gukoreshwa amaboko.

Mu birombe bigera muri 300 bibarurwa muri uyu murenge, 27 byabaye bihagaritswe by'agateganyoSource : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/gakenke-ikirombe-gisanzwe-gicukurwa-cyahezemo-umuntu-umunsi-ubaye-uwa-2

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)