FIFA yanzuye ikirego Adil Mohammed yarezemo APR FC yamwirukanye mu kazi ko kuyitoza - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi FIFA ryanzuye ko ikirego umutoza Adil Erradi Mohammed yari yarezemo APR FC ko yahagaritswe binyuranyije n'amategeko ko nta shingiro gifite.

Tariki 15 Ukwakira 2022, ni bwo ikipe ya APR FC yahagaritse mu kazi Adil Erradi Mohammed wavuzweho guteza umwuka mubi no guhindanya isura y'iyi kipe y'Ingabo.

Ariko Adil we ntabwo yishimiye uburyo yahagaritswe mu kazi, ndetse avuga ko butigeze bwubahiriza amategeko binatuma arega iyi kipe muri FIFA ayishinja kutubaha amasezerano bagiranye. None birangiye FIFA iteye utwatsi ikirego cye.



Source : https://yegob.rw/fifa-yanzuye-ikirego-adil-mohammed-wareze-apr-fc-yatozaga/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)