Ese koko abagabo kuki bashukwa cyane? Mu mafoto reba umugore ukurikiranyweho icyaha cyo kurya Miliyari 2frw, akayarya abagabo ababeshya urukundo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ese koko abagabo kuki bashukwa cyane? Mu mafoto reba umugore ukurikiranyweho icyaha cyo kurya Miliyari 2frw, akayarya abagabo ababeshya urukundo

Umunyamuziki wo muri Ghana wamamaye ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko agakundirwa ikimero cye Mona Faiz Montrage, uzwi ku izina rya Hajia4Real, yohererejwe inkiko zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho akurikiranyweho kuriganya abantu miliyoni 2$, arenga miliyari 2Frw ababeshya urukundo.

BBC yanditse ko ibiro bya Amerika bikora iperereza ku byaha (FBI), byatangaje ko Mona Faiz aregwa ibyaha bijyanye n'ubushukanyi bugamije kwambura ndetse n'iyezandonke.

Uyu mukobwa yatawe muri yombi mu Ugushyingo 2022 ubwo yari mu Bwongereza, mu gihe ku wa 12 Gicurasi 2023 aribwo yoherejwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuba ari ho aburanira.

Mu gihe yahamwa n'ibi byaha, Mona Faiz ashobora guhanishwa igifungo cy'imyaka ibiri.



Source : https://yegob.rw/ese-koko-abagabo-kuki-bashukwa-cyane-mu-mafoto-reba-umugore-ukurikiranyweho-icyaha-cyo-kurya-miliyari-2frw-akayarya-abagabo-ababeshya-urukundo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)