Biragoye rwose: Mama wa Cristiano Ronaldo yatangaje impamvu ihambaye ituma atajya gusura umuhungu we - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umubyeyi w'umukinnyi ukomeye cyane ku Isi Cristiano Ronaldo ukomoka mu gihugu cya Portugal akaba na kapiteni w'ikipe y'igihugu yatangaje impamvu ituma atajya gusura umuhungu we mu gihugu cya Saudi Arabia.

Doreles Aveiro umubyeyi wa Cristiano Ronaldo ubwo yari mu birori byabereye mu isoko ry'ubucuruzi rya 'Funchal' yabajijwe kubijyanye n'uburyo abanye n'umuhungu we uri gukina muri Shampiyona y'igihugu cya Saudi Arabia asubiza ko umubano wabo umeze neza kandi cyane.

Uyu mubyeyi abajijwe impamvu atajya ajya gusura umuhungu we yasubije ko impamvu ikomeye ituma atabikora ari uko kugenda mu ndege igihe kirekire bimugwa nabi kandi atabikunda kuko bimunaniza cyane kandi kuva muri Portugal ugera muri Saudi Arabia n'urugendo rurerure cyane ku buryo bisaba amasaha menshi cyane kugira ngo ugerayo.



Source : https://yegob.rw/biragoye-koko-mama-wa-cristiano-ronaldo-yatangaje-impamvu-ihambaye-ituma-atajya-gusura-umuhungu-we/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)