Emmanuel Macron yandagajwe n'uwahoze ari Perezida w'u Burusiya - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Macron mu kiganiro aheruka kugirana n'ikinyamakuru l'Opinion cyo mu Bufaransa, yavuze u Burusiya bwatangiye guhakwa Bushinwa, avuga ko iki gihugu cya Perezida Vladimir Putin kuba cyarateye Ukraine byatumye gitakaza ubushongore n'ubukaka cyamye gifite.

Yagize ati 'U Burusiya bwatangiye gusa n'ubuhakwa ku Bushinwa kandi butakaza ububasha bwari bufite ku gace ka Baltique bwahoze bufiteho ijambo rikomeye kuko ni bwo bwitambitse icyemezo cya Suède na Finlande cyo kwinjira muri NATO. Mu myaka ibiri ishize nta wabitekerezaga.'

Macron yatangaje aya magambo asa n'ukomoza ku biganiro ba Perezida Putin na mugenzi we Xi Jinping w'u Bushinwa bagiraniye i Moscou muri Werurwe uyu mwaka. Ibyo biganiro byasize Moscou na Pékin bemeranyije gukomeza umubano basanzwe bafitanye binyuze mu kwinjira mu 'rugendo rushya' rw'umubano.

Dmitry Medvidev kuri ubu usanzwe ari Umuyobozi wungirije w'inama ishinzwe umutekano mu Burusiya, mu butumwa yanditse kuri Twitter ye yibasiye ku bw'ariya magambo.

Ati 'Umuntu wiyita Perezida w'u Bufaransa yavuze ko u Burusiya bwatsinzwe ku ruhando rwa Politiki mpuzamahanga, ndetse ko burimo buhinduka umugaragu w'ikindi gihugu. Perezida wa Repubulika yangijwe no gusabana n'ab'i Kiev babaswe n'ibiyobyabwenge.'

Yakomeje avuga ko Macron 'yahumetse umwuka mwinshi mwiza w'I Paris uvanze n'imyanda ya Conaine yo muri Ukraine', akaba ari wo umunyamakuru yari yakiriye yatambukije.

Medvidev yakomeje avuga ko aho ibintu bigeze ibihugu binyamuryango bigize NATO bisigaye bijya kuryama, hanyuma bikabyuka bitekereza u Burusiya, ibyo ahamya ko ari inzika bibufitiye.

Uyu wahoze ari Perezida w'u Burusiya mbere yo gusimburwa na Vladimir Putin yavuze ko Macron atakabaye avuga ko igihugu cye cyahindutse umugaragu w'u Bushinwa, mu gihe u Burayi ndetse n'u Bufaransa yagereranyije n'umukobwa w'uburanga wakecuye byirirwa bishyashyanira gushimisha Amerika.

Ati 'Ku byo guhakwa nimurebe urimo aravuga. U Burayi umukobwa w'uburanga, burimo n'u Bufaransa, bwahindutse umukecuru wirirwa ahaza byimazeyo ibyifuzo byose bigoranye by'Abanyamerika.'

Yavuze ko imigambi yose u Burayi na Amerika birirwa bacurira u Burusiya ari bo igaruka, bikarangira isenye ubukungu bwabo ndetse n'ubw'abaturage babo ba rubanda rugufi.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/emmanuel-macron-yandagajwe-n-uwahoze-ari-perezida-w-u-burusiya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)