Clarisse Karasira yakoze indirimbo ku mpamvu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imibare y'abana baterwa inda mu Rwanda ikomeza kwiyongera uko bucyeye n'uko bwije. Ku wa 2 Gashyantare 2023, Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Migeprof, yatangaje ko kuva muri Nyakanga kugera mu Ukuboza 2022, abakobwa ibihumbi 13 bari munsi y'imyaka 19 batewe inda imburagihe.

Iyi ni imibare y'amezi atanu gusa; tekereza noneho ku mibare y'andi mezi arindwi asigaye. Kandi, Raporo ya Migeprof, igaragaza ko Intara y'Iburasirazuba yihariye 37% by'iriya mibare y'abangavu ibihumbi 13 batewe inda.

Atangira indirimbo ye, Clarisse aririmba abwira umukobwa cyangwa se umugore utwite kwibuka ko umwana atwite ari impano ihebuje Imana imuhaye, akabibutsa ko uwo mwana yumva atishimiye hari imiryango hanze aha yabuze urubyaro ihora ipfukamye isaba Imana kubibuka ikabagirira neza n'abo bakitwa ababyeyi.

Clarisse Karasira yabwiye InyaRwanda ko muri rusange iyi ndirimbo 'Uwo mwana' igamije gutera ishyaka abakobwa/ababyeyi batwite. Kuri we, asanga ntacyo yabonye kiruta kwitwa umubyeyi.

Yavuze ko yanditse iyi ndirimbo nyuma yo kubona amakuru y'abantu bavugaga ku bijyanye no gukuramo inda 'ukabona ni ibintu bashaka kugira nk'ikintu gisanzwe', abona abana bihakankwa n'ababyeyi babo, aho usanga nk'umukobwa atwara inda, ugasanga umusore wamuteye inda aramwihakanye.

Uyu munyamuziki avuga ko yibaza ku buzima 'uwo mwana akuriramo' iyo agize n'Imana akabasha gukura, akajya mbere.

Avuga ko benshi muri aba bana, usanga babayeho ubuzima bubi, nta guseka,' nta guteta. Kandi ko ubuzima bw'umuntu bwangirikira cyane mu bwana 'kwakundi umuntu aba akiri agahinja'. Ati "Niho usanga iyo umuntu akuze afite ibibazo byose, imishiha, ubugome n'ibindi."

Clarisse yavuze ko ubwo yatekerezaga kuri aya makuru ajyanye n'ubuzima bwa buri munsi. ari bwo iyi ndirimbo yamujemo, ayikora mu gihe kitageze ku minota itatu.

Ni indirimbo avuga ko muri rusange igamije gutera ishyaka abakobwa/ababyeyi, abamama batwite inda mu 'bihe biba bigoye'. Ati "kuko hari n'igihe wenda asama inda atari yayiteganyije, ni ukubatera rero ishyaka ry'uko uwo mwana ashobora kuzababera umugisha.'

Clarisse avuga ko ari ikosa rikomeye kwihakana umwana, kuko ejo n'ejo bundi ushobora kuzicuza. Ati "Hari abo tubona, yaba ari abagabo, hari n'abagore bihakana abana babo, ugasanga aramubyaye, ariko ejo n'ejo bundi akazicuza."

Akomeza ati "Umugambi w'Imana kuri uwo mwana ntawuwuzi. Icyo nababwira ni ukumenya ko umugambi w'Imana ku muntu ntawuwumenya n'umubyeyi ntawumenya, bakabaye babitaho, kubihakana ntabwo ari byo."

Uyu muhanzikazi avuga ko umukobwa watewe inda akwiye kwishakamo imbaraga zo kurera uwo mwana, akanamukunda, kubera ko uwo 'mwana ashobora kuza akamubera umugisha'.

Mu Ukwakira 2020, Umuryango COCAFEM uhuriwemo n'imiryango iharanira uburenganzira bw'umwana n'umugore, watangaje ko witeguye gufasha abana bihakanywe na ba Se, hagakorwa ibizamini bya AND kugirango hamenyekane ukuri.

Umuyobozi w'umuryango COCAFEM, Mutumwinka Marguerite, icyo gihe yavuze ko hari abagabo byorohera kwihakana abana kuko nta kimenyetso simusiga.

Ati 'Abangavu n'abakobwa bamaze gukura baterwa inda ariko uwayimuteye ntagaragare ibibazo bikaba byinshi kuko kenshi nta bimenyetso bigaragaza ngo ni nde wateye uwo mukobwa inda'. Â Ã‚ 

Clarisse yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Uwo mwana' 

Clarisse yavuze ko yanditse iyi ndirimbo mu gihe cy'iminota 3 nyuma yo kumva inkuru zigaruka ku bana bihakanywe n'ababyeyi


Clarisse avuga ko umwana ari umugisha, bityo ntawe ukwiye kumwirengagiza, kuko hari imiryango ihora isenga isaba Imana urubyaro


Clarisse ati 'Uwo mwana, mureke abone izuba, mureka atete, mureke aseke, mureke akure' 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UWO MWANA' YACLARISSE KARASIRA

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129669/clarisse-karasira-yakoze-indirimbo-ku-mpamvu-ntawe-ukwiye-kuvutsa-ubuzima-umwana-video-129669.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)