Byasabye ko ababyeyi bahura! Uko Karera na Rwatubyaye bari babaye ikibazo ku rukundo rwa Rihungu na Liliane (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko inkuru zishyushye mu itangazamakuru ko Liliane yaba yatumye Karera Hassan na Diane batandukana, nyuma akavugwa mu rukundo na Rwatubyaye byatumye hasa n'ahavukamo ikibazo mu rukundo rwe na Kwizera Janvier, umunyezamu wa Police FC.

Byatangiye mu Kwakira 2022 ubwo hajyaga hanze ifoto ya Liliane ari kumwe na Karera Hassan muri Finland aho byavuzwe ko ari mu rukundo n'uyu mukinnyi nyuma yo kumutandukanya n'umugore we, Diane basezeranye imbere y'amategeko wanamujyanye muri iki gihugu.

Uretse ibi kandi nyuma haje ifoto ari kumwe na Rwatubyaye Abdul, aho yaherekejwe n'amagambo avuga ko amukumbuye.

Ibi byose ubwo byabaga, Liliane akaba yari mu rukundo na Kwizera Janvier uzwi nka Rihungu nk'uko yabibwiye ikinyamakuru ISIMBI mu kiganiro cy'umwihariko.

Ati 'nk'uko mwabibonye, Liliane ni umukunzi wanjye. Tumaze umwaka dukundana. Ibyo bintu byose byagiye bivugwa nari mbizi kuko nakundanaga na we.'

Yakomeje avuga ko umukunzi we atigeze akundana na Karera Hassan nk'uko byavuzwe ndetse ko yamenyanye na we na Rwatubyaye baratandukanye.

Ati 'Bijya kuvugwa cyane nari mu rukundo na we, arabinsobanurira byose, Karera ntabwo bigeze bakundana, yafashe umwanya arabinsobanurira uretse ko abantu bagiye babifata uko bitari. Karera yageze Finland agiye kureba umugore we, hari ukuntu ugera akantu ukahasanga umuntu muturuka hamwe, ni we muntu w'umunyarwanda yahise yisangaho, baramenyana, bakajya baba bari kumwe kuko n'umugore wa Karera yari umushuti wa Liliane, wenda birashoboka bimwe byo mu rukundo ko wenda yagiye afata ibintu uko bitari.'

'Kuri Abdul [Rwatubyaye] ntabwo navuga ko yabaye igihe kinini mu rukundo na Liliane, bitewe n'ukuntu yabinsobanuriye yari inshuti ye magara, aza mu Rwanda ni we muntu yari azi hari 2019 na biriya mwabonye ni ibya kera.'

Ku giti cye avuga ko nta kibazo byigeze bimutera kuba byaravugwaga ibyo byose kuko byagiye kujya hanze abizi umukunzi we yarabimubwiyeho gusa ngo yaje kugira ikibazo cy'uko abantu bamufata ndetse n'umuryango we uko umubona kuko bari basanzwe bamuzi.

Ati 'Urumva byavuzwe cyane njye nsanzwe mbizi ariko bitewe n'ukuntu umukunzi wanjye bamuvugaga, numvaga mfite ikintu ku mutima, kugenda mu muhanda kuko byavuzwe n'amaradiyo menshi biranandikwa cyane nkumva ko abantu hari indi sura bari kumbonamo cyangwa urwo rukundo ndimo, nza kugira ikibazo ku muryango wanjye kuko bari basanzwe bamuzi, batangira gutekereza kuri uwo muntu ukundana n'umwana wabo.'

Bo kuko bari bazi ibyo barimo, biyemeje guhuza ababyeyi babo bakabasobanurira ndetse bakabagirira icyizere ko ibirimo kuvugwa atari ukuri.

Ati 'byaje kuba ngombwa ko umuryango, mama we na mama, cyane ko mama we yari anabizi, baza hano turabibabwira, tubabwira ko natwe byadutunguye, birarangira kuko njye ikibazo nari mfite ni icy'umuryango kuko umuntu bari baramwakiriye nyine, baramwishimiye, ndavuga ngo reka noneho mama muhuze na mama we tubabwire ko ibyo ari ibintu bidafite icyo bishingiyeho.'

Avuga ko urukundo rwabo umunsi ku munsi rugenda rukura ariko na none batarahitamo aho bazatura niba ari mu Rwanda cyangwa Finland aho umukunzi we aba ndetse anafite akazi ahubwo byo se bizaterwa n'imiterere y'akazi kabo.

Liliane wavuzwe mu rukundo n'abakinnyi batandukanye ariko akegukanwa na Rihungu
Rihungu yahamije urwo akunda Liliane



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byasabye-ko-ababyeyi-bahura-uko-karera-na-rwatubyaye-bari-babaye-ikibazo-ku-rukundo-rwa-rihungu-na-liliane-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)