Burya uri umuhehesi bingana gutyo! Mc Nario yivugiye uburyo yaterese abakobwa benshi bikarangira bamuvumbuye bakamukorera inama, avuga n'uburyo yateye inda umwana wigaga s6 - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Burya uri umuhehesi bingana gutyo! Mc Nario yivugiye uburyo yaterese abakobwa benshi bikarangira bamuvumbuye bakamukorera inama, avuga n'uburyo yateye inda umwana wigaga s6.

Mu kiganiro Mc Nario yagiranye n'umunyamakuru wa Isimbi TV yagarutse ku kuntu mu busore bwe yirukankaga mu bakobwa kandi akenshi ababeshya.

Ati'rimwe nakundanye n'abakobwa batatu, umwe muha message n'abandi ndazibaha bose, gusa baje gusanga baziranye! Umwe ati umukunzi wange undi ati umukunzi wange'.

Byaje kurangira bamuvumbuye bamukorera inama, ubwo bahise bamupangiye ko bagiye ku musomera, umwe amutumiza kuri hotel ati 'chr uyu munsi waje tugasohoka ko arinjyewe uri bwishyure' ubwo umusore yarabyemeye.

Yageze kuri hotel asanga hariyo abakobwa batatu, gusa ibyo yahakoreye ni amarorerwa.

Ubwo yahise akubita amaso umukobwa mwiza ubarimo, ahita amubwira ati' niwowe uzaba mama w'abana bange' umukobwa ati 'ariko warasaze', ubwo umusore yari yambaye impeta 3 ku kiganza, aba akuyemo imwe araporopoza!.

Ku bwamahirwe ndetse nk'umusore ufite igikundiro umukobwa ntiyigize azubaza, gusa uwo mukobwa yari akiri umwana kuko yigaga s6!, ariko ubu yarasoje.

Ku bwamahirwe make yaje kumutera inda, ubu ni mama w'abana be, gusa ngo icyababaje Nario nuko uwo mukobwa baryamanye bwambere agahita amutera inda kandi yari isugi.

 

 

 



Source : https://yegob.rw/burya-uri-umuhehesi-bingana-gutyo-mc-nario-yivugiye-uburyo-yaterese-abakobwa-benshi-bikarangira-bamuvumbuye-bakamukorera-inama-avuga-nuburyo-yateye-inda-umwana-wigaga-s6/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)