Asaga miliyoni 22 Frw yashyizwe ku meza y'urubyiruko rwatangije imishinga y'ikoranabuhanga mu buhinzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuhinzi ni ingeri itunze benshi mu rwego rw'ubukungu kandi iyo bwifashe neza bituma n'ubundi buzima buhenduka.

Heifer International ibinyujije muri AYuTe Africa Challenge yashyizeho amarushanwa y'urubyiruko rwifashishije ikoranabuhanga rugashakira ibisubizo ibibazo abahinzi bato bahura na byo.

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Porogaramu zireba Umugabane wa Afurika muri Heifer International, Adesuwa Ifedi, yavuze ko aya marushanwa afasha urubyiruko rwo mu Rwanda rwahanze udushya kubona amafaranga yo kongerera ingufu mu mishinga yabo.

Yagize ati 'Aya marushanwa aha amahirwe urubyiruko rwahanze udushya mu Rwanda, rukabona amafaranga kandi rukigaragaza kurushaho kugira ngo rwagure imishinga yarwo y'ikoranabuhanga mu buhinzi, bityo ibisubizo byarwo bikagera kuri miliyoni z'abahinzi muri Afurika hose.'

'Mu buhinzi ku Mugabane wa Afurika harimo amahirwe menshi y'iterambere ry'ubukungu no gutanga akazi, ariko hakenewe mu buryo bwihuse ibitekerezo bishya n'ikoranabuhanga. Ni umwanya w'urubyiruko rujijukiwe n'ikoranabuhanga ngo ruhange udushya mu nzira yo guhindura iyi ngeri y'ubuhinzi.'

Abazatsinda muri aya marushanwa bazahembwa ibihumbi 20 by'amadorali ya Amerika, [ni ukuvuga asaga miliyoni 22 z'Amafaranga y'u Rwanda], n'amahugurwa afasha mu kunoza ibitekerezo n'ingufu urubyiruko rwashyize mu gushaka ibisubizo mu buhinzi ngo bitange umusanzu ufatika ku bahinzi bato no guteza imbere ubushabitsi bw'abatsindiye ibyo bihembo.

Ibigo bizahatana bigomba kuba ari iby'urubyiruko, bikorera mu Rwanda kuva mu myaka itatu ishize.

Umuyobozi wa Heifer International mu Rwanda, Betty Tushabe, yavuze ko aya marushanwa azashyigikira ibigo, abantu ku giti cyabo n'amatsinda afite udushya mu gushaka ibisubizo ku bibazo byugarije abahinzi bato, baba abakiri gutangira n'abamaze kufata icyerekezo mu bikorwa byabo.

Ati 'Binyuze muri aya marushanwa, twizeye kongerera ingufu imishinga y'ikoranabuhanga mu buhinzi yakozwe n'urubyiruko, tubaha amafaranga n'izindi serivisi zijyanye n'ubushabitsi. Dufite intego yo guhindura ibitekerezo n'umuhate by'urubyiruko bikavamo ibisubizo bifatika ku baturage dukorera mu Rwanda no hanze yarwo.'

Kwiyandikisha mu marushanwa byatangiye ku wa 3 Gicurasi 2023, bizasozwa ku wa 26 Gicurasi hahita hakomeza amarushanwa, azageza muri Nyakanga 2023.

Amarushanwa ya AYuTe Africa Challenge yatangijwe mu 2021, aho buri mwaka hahembwa amafaranga n'ubujyanama imishinga itanga icyizere mu gukemura ibibazo byugarije ubuhinzi.

Kuva mu 1944, Heifer International yakoranye n'imiryango miliyoni 40 ku Isi mu bikorwa byo guhangana n'inzara n'ubukene binyuze mu gushaka ibisubizo birambye.

Mu myaka 48 Heifer International imaze ikorera mu bice by'icyaro muri Afurika, ifasha abahinzi n'abatunganya ibikomoka ku buhinzi kubaka ubukungu butajegajega no gukora imirimo itanga inyungu.

Abatsinze bahabwa amafaranga abafasha guteza imbere imishinga yabo
Imishinga izahembwa igaragaza icyizere mu kubonera abahinzi bato ibisubizo by'ibibazo bafite
Urubyiruko rwahanze udushya mu mishinga y'ikoranabuhanga mu buhinzi ruhembwa amafaranga n'ubujyanama mu bushabitsi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/asaga-miliyoni-22-frw-yashyizwe-ku-meza-y-urubyiruko-rwatangije-imishinga-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)