Amakuru agezweho: Rutahizamu Lionel Messi yamaze kwemera gukinira mu keba w'ikipe y'umukinnyi bahora bahanganye mu Isi y'umupira w'amaguru - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ihora ihanganye n'ikipe ya Cristiano Ronaldo yo mu gihugu cya Saudi Arabia yari maze iminsi yifuza umukinnyi wa mbere ku Isi Lionel Messi yamaze kumutsindira.

Rutahizamu Lionel Messi usanzwe ukinira ikipe ya Paris Saint Germain yo mu cy'u Bufaransa akaba ari kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Argentina mu minsi yashije nibwo yahawe ibihano n'ikipe akinira ya PSG nyuma aza gusaba imbabazi gusa nubundi byari byaramenyekanye ko rutahizamu Lionel Messi umukinnyi wa mbere ufite amateka ahambaye kurusha abandi bose yamaze gufata umwanzuro wo kuva muri iyi kipe.

Lionel Messi byaravuzwe cyane ko ashobora kwerekeza mu gihugu cya Saudi Arabia cyangwa agasubira mu ikipe yibihe byose kuri we ya FC Barcelona gusa byamaze kumenyekana Lionel Messi yamaze gusinyira ikipe iyoboye urutonde rwagateganyo rwa shampiyona y'igihugu cya Saudi Arabia yitwa Al Hilal.

Bikaba bivugwa ko Lionel Messi yahawe miliyoni 500 kugira ngo asinyire iyi kipe bikaba biteganyijwe ko azayerekezamo amasezerano ye narangira yo mu ikipe ya Paris Saint Germain.



Source : https://yegob.rw/amakuru-agezweho-rutahizamu-lionel-messi-yamaze-kwemera-gukinira-mu-keba-wikipe-yumukinnyi-bahora-bahanganye-mu-isi-yumupira-wamaguru/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)