Abanyeshuri ba UR batangiye gukora ubushakashatsi bukemura ibibazo by'abaturage - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iterambere ry'ibihugu rishingira ku burezi bufite ireme ndetse ubushakashatsi bw'abahanga mu ngeri zitandukanye bufasha leta gufata ibyemezo bishingiye ku makuru yizewe.

Kaminuza y'u Rwanda ivuga ko umubare w'abafite impamyabumenyi y'ikirenga bayigishamo n'izihanitse wiyongereye bityo n'ubushakashatsi ishyira ahagaragara bwazamutse mu mubare n'ireme.

Umuyobozi wa Koleji y'Ubucuruzi n'Ubukungu (CBE) muri Kaminuza y'u Rwanda, Dr Joseph Nkurunziza, yavuze ko ubu abarimu ba Kaminuza y'u Rwanda bafatanyije n'abanyeshuri babo bamaze gusohora ubushakashatsi 70 mu binyamakuru mpuzamahanga.

Yavuze ko mu mwaka wa 2022 muri Kaminuza y'u Rwanda hashyizwemo igicumbi cy'ubushakashatsi kiri gufasha kunoza ubushakashatsi bwibanda ku bifitiye akamaro umuturage.

Ati 'Igihe cy'ubushakashatsi dutegura buri mezi atandatu, duhuza abanyeshuri bacu bari kwiga muri porogaramu za PhD n'abashakashatsi babafasha, bagahuriza hamwe kugira ngo berekane aho bageze. Twashyizeho igicumbi cy'ubushakashatsi [Data Driven Hub] cyadufasha kugira ngo dukore ubushakashatsi bufite intego yo gukemura ikibazo kijyanye n'umuturage w'umunyarwanda hamwe n'undi wese byagirira akamaro.'

Yanavuze ko bamwe mu banyeshuri bari muri icyo gicumbi batanze ibisubizo ku bibazo bimwe byari mu mabanki, bigamije gukurikirana amakuru y'abaka inguzanyo bakananirwa kwishyura.

Dr Nkurunziza avuga ko ubu hari imishinga itatu y'ubushakashatsi iri gukorwaho, harimo n'isesengura ry'amakuru y'umutekano wo mu muhanda rizafasha Polisi y'u Rwanda gufata ibyemezo bishingiye ku makuru yasesenguwe neza.

Ati 'Abatwara ibinyabiziga, akenshi hari abakora amakosa mu ijoro. Mbere y'uko camera ziza ntayo twabonaga ariko ubu turayabona. Ubu noneho dushobora kwegeranya amakuru tukamenya n'imodoka ziteza ibibazo, niba ari imodoka z'ubwoko runaka, birafasha kugira ngo dushobore gutanga amakuru agendeye ku bushakashatsi.'

Dr Nkurunziza yavuze ko muri ubu bushakashatsi bazareba impamvu nyamukuru ituma impanuka ziyongera cyangwa zigabanuka bigafasha urwego rushinzwe umutekano wo mu muhanda gufata ibyemezo bihamye.

Ubu bushakashatsi buri gukorwa basesengura amakuru akusanywa na camera zishinzwe kugenzura umuvuduko mu muhanda bugeze ku mpuzandengo ya 60%.

Umuyobozi wa Koleji y'Ubucuruzi n'Ubukungu (CBE) muri Kaminuza y'u Rwanda, Dr Nkurunziza Joseph, yavuze ko ubu basigaye bibanda ku bushakashatsi bukemura ibibazo by'abaturage
UR iri gukora ubushakashatsi ku makuru akusanywa na camera zigenzura umuvunduko mu muhanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-ba-ur-batangiye-gukora-ubushakashatsi-bukemura-ibibazo-by-abaturage

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)