Umugabo yishe umugore we amuhoye kumukanda ubugabo bari kurwana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri wa kabiri, tariki ya 4 Mata, umugabo yemeye ko yishe umugore we mu rubanza i Mombasa.

Ukekwaho icyaha, Evans Katuti, yabwiye urukiko ko imirwano hagati ye n'umugore we yabaye ku ya 26 Gashyantare 2023, mu rugo rwabo i Migadini, Changamwe nyuma yo kumusangana n'undi mugabo mu buriri bwabo.

Uyu mugabo yavuze ko yatashye mu rugo ahagana saa tanu z'ijoro avuyekureba umukino wa nyuma w'igikombe cya Carabao hagati ya Manchester United na Newcastle United, agasanga undi mugabo asambana n'umugore we.

Mu gihe barimo kurwana,ngo umugore we yamufashe udusabo tw'intanga aradukanda uyu mu kwitabara amutera icyuma aramwica.

Katuti yabwiye umucamanza mukuru w'urukiko rwa Mombasa, Martha Mutuku, ati 'Nageze mu rugo ahagana saa tanu z'ijoro nyuma yo kureba umukino wa nyuma w'igikombe cya Carabao hagati ya Manchester United na Newcastle United.

Narebeye umukino mu kabari ko hafi y'inzu yanjye. Ngeze mu rugo, natangajwe no kubona umugore wanjye Anna Kambua, ari kumwe n'undi mugabo mu buriri bwacu bw'abashakanye.

Umugore wanjye yafashe udusabo tw'intanga aradukanda ndababara cyane. Mu kwirwanaho, nabonye icyuma cyo mu gikoni nkimutera kabiri mu nda '.

Yahunze amaze kwica umugore we.

Katuti yaje kumenyesha bene wabo ibyo yakoze.

Abavandimwe be bamugiriye inama yo kwitanga kuri sitasiyo ya polisi imwegereye.

Yumviye inama y'umuryango we, Katuti ajya kuri sitasiyo ya Polisi ya Mtito Andei mu Ntara ya Makueni.

Nyuma ukekwaho icyaha yimuriwe i Changamwe, aho bivugwa ko yiciye umugore we.

Ku wa kabiri, tariki ya 4 Mata, Katuti washinjwaga icyaha cyo kwica umuntu,yemeye icyaha mu rukiko.

Uyu mugabo ntabwo arahabwa igihano n'urukiko.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yishe-umugore-we-amuhoye-kumukanda-ubugabo-bari-kurwana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)