Stromae ufite isano mu Rwanda ari mu bibazo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Stromae ufite isano mu Rwanda, yahagaritse ibitaramo kubera ibibazo by'uburwayi butamwemerera gukora ibitaramo.

Mu kababaro ati 'Iyi nkuru nyibabwiranye akababaro gakomeye, ariko ngomba kuzirikana ibyo ntashoboye'.

Mu butumwa bwo ku mbuga nkoranyambaga ku wa kabiri, yanditse ati: 'Nasanze uko ubuzima bwanjye bumeze ubu butanyemerera kuza ngahura namwe mwese muri iki gihe.

'Nkikijwe n'umuryango wanjye, ngomba gufata igihe cyo gukira kugira ngo nsubukure, igihe nzabishoborera, igice gisigaye cy'ibitaramo'.

Yavuze ko yizeye guha abafana be 'amakuru meza kurushaho mu gihe cya vuba cyane'.

Ati: 'Mfite amashyushyu yo kongera kubabona kugira ngo nsoze iyi gahunda [y'ibitaramo], nkikijwe n'amatsinda dukorana kandi yamperekeje muri iyi myaka yose'.



Source : https://yegob.rw/stromae-ufite-isano-mu-rwanda-ari-mu-bibazo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)