Perezida Ndayishimiye yagaragaje ishingiro ry'umubano w'Igihugu cye n'u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro aherutse kugirira kuri Mashariki TV, Ndayishimiye yabajijwe uko umubano w'u Burundi n'u Rwanda uhagaze muri iki gihe, asubiza ko umeze neza.

Uyu Mukuru w'Igihugu yatanze ibimenyetso bigaragaza ko uyu mubano umeze neza birimo kuba abasirikare b'ibihugu byombi baragiye bahurira mu nama, kuba Umunyarwanda yaritabiriye inama yahurije abagaba bakuru b'ingabo zo mu karere i Bujumbura no kuba aherutse kohereza intumwa mu Rwanda.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko nta nyungu yava mu kubana nabi k'u Burundi n'u Rwanda. Ati: 'Ni iyihe nyungu y'uko ibyo bihugu bibana nabi? Ibyo mpora mbivuga igihe cyose, abana babana ntibabura icyo bapfa. Erega burya hangana n'abakundana! None ugira ngo ntitwigeze dukundana?'

Yongeye avuga ko nta bibazo ibi bihugu byagirana ngo binanirwe kubikemura. Ati: 'Ni yo mpamvu iyo mugiranye ibibazo n'umuturanyi, icyiza ni uko muganira mukabikemura. Nzi ko ibyo twapfa n'igihugu cy'u Rwanda, ibyo twavuga ngo turapfa ni ibibazo dushakira umuti mu biganiro. Kandi uko abantu baganira ni ko bazana n'umutima wo gushyira hamwe.'

U Rwanda n'u Burundi byabaye inshuti zikomeye cyane ariko umubano uzamo igitotsi mu mwaka w'2015 ubwo habaga igerageza ryo guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza. Gusa ku butegetsi bwa Ndayishimiye, ibihugu byombi byaraganiriye, bikemura bimwe mu bibazo byari bifitanye kandi ngo n'ibyasigaye biri mu nzira yo gukemuka.

Bwiza



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-ndayishimiye-yagaragaje-ishingiro-ry-umubano-w-igihugu-cye-n-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)