Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje ko ari ubwa mbere u Rwanda rumaze imyaka 29 nta bwicanyi burubayemo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri uyu wa 7 Mata 2023, mu muhango wo gutangiza icyumweru cy'icyunamo n'ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Jenoside yakorewe Abatutsi, ni umushinga wateguwe unashyirwa mu bikorwa n'ubuyobozi bubi bwari bwarimakaje ivangura n'amacakubiri byatumye kuva mu 1959, Abatutsi batangira kwicwa abandi barameneshwa.

Ibyo bikorwa ndengakamere byaje kugeza u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iza guhagarikwa na FPR Inkotanyi muri Nyakanga 1994.

Kuri ubu hashize imyaka 29, Jenoside ihagaritswe ndetse buri mwaka Abanyarwanda bifatanya n'Isi mu kwibuka ko abasaga miliyoni bazize uko baremwe.

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29, watangijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata 2023, Minisitiri Dr Bizimana yashimiye Perezida Kagame n'ubuyobozi bw'igihugu muri rusange ku bwo guhitamo gutanga imbabazi no korohereza ibihano abagize uruhare muri Jenoside.

Ati 'Biragaragaza ubumwe muha Abanyarwanda.'

Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko impamvu abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ibyishimo ari uko kuva igihugu cyabona ubwigenge ari bwo hashize imyaka 29, nta bwicanyi bukibayemo.

Ati 'Ni yo mpamvu twibuka dufite ibyishimo by'aho u Rwanda rugeze. Kuva rwabona ubwigenge, ni ubwa mbere rumara imyaka 29 nta bwicanyi bubaye. Abakiboshywe n'ingengabitekerezo ya Jenoside nibabyumve bayireke, bafatanye n'Abanyarwanda mu mahitamo yo 'Kuba Umwe', 'Kureba Kure' no 'Kwihitiramo ibidukwiriye'.'

Mu butumwa yatanze kuri uyu munsi, Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda batazigera bongera kwemera icyo ari cyo cyose cyagerageza kubacamo ibice.

Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko ari ubwa mbere u Rwanda rumaze imyaka 29 nta bwicanyi burubayemo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-dr-bizimana-yagaragaje-ko-ari-ubwa-mbere-u-rwanda-rumaze-imyaka-29

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)