Ambassadors of Christ yatanze ubutumwa bw'ihumure yifashishije ubuhamya bw'abaririmbyi bayo barokotse Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi ndirimbo bashyize hanze mu gihe Isi yose yatangiye igihe cy'iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi. Igaruka ku buhamya bw'umubyeyi n'umwana basanzwe ari abaririmbyi b'iyi korali barokotse.

Uyu muryango w'abantu babiri ni umwe mu yahuye n'ibihe bikomeye muri Jenoside kuko yahitanye abari bagize umuryango mugari wabo wose, umubyeyi asigarana n'umukobwa we abicaga banga kubica kugira ngo bazahuhurwe n'inzara n'agahinda.

Mu gihe cya Jenoside uyu muryango wumvaga nta cyizere cyo kubaho ufite kuko babonaga ibihe bibagoye gusa baje kurokoka Jenoside ndetse ubu bafite icyizere cy'ubuzima bishimira aho bageze mu iterambere n'aho igihugu kigeze.

Perezida wa Ambassadors of Christ, Muvunyi Rueben, yabwiye IGIHE ko bakoze iyi ndirimbo kugira ngo bahumurize abantu bose by'umwihariko abarokotse Jenoside, babitse ko Imana ari byose.

Ati "Inkuru nk'izi ntabwo zizakomeza Abanyarwanda bonyine ahubwo zizagera no ku batuye Isi bose. Iyi nkuru iributsa abantu bose ko Uwiteka Imana ariwe nyiri ubugingo kandi akaba afite ubugingo bwacu mu kiganza cye. Abantu bashobora kubona ko uri akahebwe ndetse ko ibyawe byarangiye. Iyo Imana yavuze ngo BAHO ntawe ushobora kuyivuguruza."

Yakomeje avuga ko kandi igamije gutanga ihumure ku buzima bwa buri wese ndetse no kwifuriza Isi amahoro.

Ati "Kuri iyi inshuro ya 29 twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, turasengera abarokotse ngo bakomeze kugira ibyiringiro, bakomere, bashikame, bakomeze kugira urumuri rw'icyizere. Twifurije u Rwanda n'Isi yose amahoro y'Imana."

Ambassadors of Christ isanzwe ikora ibikorwa by'isanamitima ibinyujije mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana ndetse basanzwe banakora indirimbo zihumuriza imitima mu gihe cyo kwibuka nk'iyo bise 'Iba Irihe' n'izindi.

Ambassadors of Christ yashyize hanze indirimbo yise BAHO, igaruka kuri umwe muribo warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ihumuriza n'abandi bayirokotse
Iyi korali isanzwe ikora indirimbo zihimbaza Imana



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ambassadors-of-christ-yatanze-ubutumwa-bw-ihumure-yifashishije-ubuhamya-bw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)