Jose Mourinho yahawe akayabo katarahabwa undi mutoza ku isi n'igihugu kimwifuza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biravugwa ko umutoza w'Umunyabigwi, Jose Mourinho yahawe amasezerano y'imyaka ibiri afite agaciro ka miliyoni zirenga 100 z'amapawundi n'igihugu cya Saudi Arabia ngo agitoze.

Mourinho utaratoza ikipe y'igihugu na rimwe,ngo yahawe amasezerano ya miliyoni 52 z'ama pound buri mwaka kugira ngo ajye muri Saudi Arabia.

Nta mutoza n'umwe ku isi urahabwa ako kayabo ariyo mpamvu itangazamakuru ryatangaye cyane.

Nk'uko byatangajwe na Corriere dello Sport, umutoza wa AS Roma yegerewe n'ubuyobozi bukuru bw'iki gihugu kugira ngo atoze ikipe y'igihugu.

Aya masezerano yatuma Mourinho aba umutoza wa mbere uhembwa amafaranga menshi mu mateka y'umupira w'amaguru.

Muri aya masezerano harimo ingingo yo kumurekura nyuma y'umwaka wa mbere aramutse ashaka kugenda.

Harimo indi ngingo yo kuyongera kugeza 2026 - umwaka w'igikombe cy'isi gitaha kizakirwa n'ibihugu byo muri Amerika ya ruguru.

Mourinho yageze muri Roma muri 2021 ndetse amasezerano ye azarangira muri 2024.

Uyu wahoze atoza Real Madrid na Chelsea arakunzwe i Roma nyuma yo kuyihesha igikombe ibiheruka mu 1961 cya Europa Conference League,mu mwaka ushize.

Aya masezerano avuga ko azafatanya gutoza ikipe y'igihugu hamwe n'ikipe imwe muri Saudi Pro League mu myaka ibiri iri imbere.

Amakipe abiri yo muri Saudi Pro ni Al-Ahli cyangwa Al-Nassar ya Cristiano Ronaldo.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/jose-mourinho-yahawe-akayabo-katarahabwa-undi-mutoza-ku-isi-n-igihugu-kimwifuza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)