Iyo ukuze uba ukuze; Muyoboke Alex yazibishije Ddumba washoje intambara kuri Big Fizzo na Bruce Melodie wari wigize umwana mwiza - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muyoboke Alex yazibishije Ddumba washoje intambara ku muhanzi Big Fizzo ukomeye cyane i Burundi ndetse na Bruce Melodie wari wigize umwana mwiza avugira Fizzo.

Ddumba yatangaje intambara aho yavuze ko Big Fizzo ari umunyeshyari kuko ngo atari yigera akorana ingoma na Drama T uri kuzamuka neza mu muzika w'u Burundi.

Muyoboke Alex uri kubarizwa ku mugabane w'Uburayi yahise yandikira Ddumba aramukosora amubwira ko Big Fizzo nta shyari agira kuko amuzi cyane ndetse ko yafashije abahanzi nyarwanda ku buryo bugaragara.

Ddumba abinyujije kuri Instagram yahise avuga ko yemeye kumvira Muyoboke wari umuhwituye.

Bruce Melodie nawe yahise abwira Ddumba ko akwiye kubaha umuhanzi Big Fizzo kuko ntacyo yamukoraho, ko yari ahari ataraza kandi ko amurusha ikinyabupfura.



Source : https://yegob.rw/iyo-ukuze-uba-ukuze-muyoboke-alex-yazibishije-ddumba-washoje-intambara-kuri-big-fizzo-na-bruce-melodie-wari-wigize-umwana-mwiza/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)