Impamvu nta Mututsi wiciwe mu Kinigi mu 1994 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, iyari Komini Kinigi ifite umwihariko wo kuba nta Mututsi wahiciwe. Ahubwo Jenoside yahageragerejwe mu 1991, ari nabwo Abatutsi benshi bishwe.

Ni ubuhamya burebure bwatanzwe na Munyarutete Joseph warokokeye muri Kinigi, ubu ahagarariye Ibuka mu murenge wa Kinigi. Asaba urubyiruko kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bashaka kuvuga ko yatewe n'ihanurwa ry'indege ya Perezida Juvénal Habyarimana, ku wa 6 Mata 1994.

Ni mu gihe ibimenyetso bigaragaza neza ko ari umugambi wateguwe igihe kirekire ndetse wageragejwe inshuro nyinshi.

Igitero cy'Inkotanyi mu Ruhengeri mu 1993 cyahungishije Abatutsi bari bakiri muri Kinigi; bajya mu bindi bice zari zaramaze kubohora.

Ibi ni byo byatumye Kinigi igira umwihariko wo kuba nta Mututsi wahiciwe mu 1994.

Ati "Mu 1994 nta muntu wo gupfa wari akiri mu yahoze ari Komini Kinigi. Igihamya gihari ni uko Inkotanyi zabatwaye ku gitero cy'iya 8 Gashyantare 1993. Zaraje bamwe zibakura muri Komini Mukingo aho bari barahungiye zibajyana muri Butaro aho zari zarafashe."

"Ntabwo mvuga ko mu 1994 nta Mututsi wo mu Kinigi wapfuye, yarapfuye ariko wenda yari muri Komini Kigombe cyangwa yarahungiye mu yandi maperefegitura, hano bahagarutse Leta yaramaze kubohoza."

Munyarutete avuga ko Umututsi wa mbere yishwe ku wa 27 Mutarama1991, uwa nyuma apfa ku wa 23 Gashyantare 1991. Avuga ko ikibabaje ari uko kugerageza Jenoside muri aka gace byakozwe n'abagore.

Ati "FPR Inkotanyi yafunguye Gereza ya Ruhengeri ku wa 23 Mutarama 1991, ndabyibuka neza hari ku wa Gatatu. Mu bantu bacu bari bafunze nk'ibyitso hafunguwemo uwitwa Eliya nyiri Wisdom (Ishuri) ndetse n'umusaza witwa Bagayindiro Samuel ariko we ntiyajyana n'Inkotanyi."

"Bagayindiro yageze iwe asanga barahunze akurikira umuryango we, ageze muri Bisate abagore ni bo bamwishe. Amateka yacu ababaje ni uko ababyeyi, abategarugori, ba nyampinga, ari bo bafunguye Jenoside, bamwica ari tariki ya 26 hari ku isabato, ndabyibuka!"

Munyarutete avuga ko mu bantu bishwe bwa nyuma harimo se wishwe tariki ya 23 Gashyantare 1991. Ashimangira ko indege ya Habyarimana ihanurwa nta Mututsi wabarizwaga muri Komini Kinigi, kuko bose bari barahunze.

Avuga ko mu rugendo rukomeye rw'ubuzima yanyuzemo, yamaze amezi agera kuri ane ataba mu nzu. Asobanura ko hari aho yagiye agurwa amafaranga kugira ngo aticwa.

Ati "Nahungiye muri Mukingo hari umuhungu w'Umuhutu twari tuziranye, yatanze 5000 Frw, mu 1991 yari amafaranga menshi cyane, namubwiye aho ari ngiye ambwira ko babishe! Ya sura twari twarambitswe, nagiye kwihisha akana k'imyaka 12 kambonye kavuza induru ngo dore inzoka!"

Munyarutete Joseph uyu munsi yariyubatse, atunze imodoka ndetse ngo ntabura gutwaramo abamuhigaga kandi nta kiguzi.

Yasabye Akarere ka Musanze ko kagira icyo gakora mu kwigisha, kuko hari utugari dutatu avuga tukirimo imibiri y'abishwe ariko abaturage bakaba bataratanga amakuru y'aho imibiri yabo iri.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatusi rwa Kinigi rushyinguwemo imibiri 166.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kinigi rushyinguwemo imibiri 166
Meya wa Musanze, Ramuli Janvier n'uhagarariye Singita Kwitonda Lodge bashyize indabo ku mva iruhukiyemo imibiri 166 y'Abatutsi bishwe bazizwa uko bavutse
Munyarutete Joseph asaba urubyiruko kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko yatewe n'ihanurwa ry'indege ya Habyarimana



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-nta-mututsi-wiciwe-mu-kinigi-mu-1994

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)