Ibyo Perezida Habyarimana yemereye i Dar es Salaam bishobora kuba byaramukozeho - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Habyarimana yarashwe ari kumwe na Cyprien Ntaryamira wayoboraga u Burundi n'itsinda ry'abandi bayobozi batandukanye bari bajyanye.

I Dar es Salaam, abo bayobozi bajyanywe n'ibibazo bitandukanye byarebaga umutekano w'akarere, harimo n'amasezerano ya Arusha yari amaze amezi umunani asinywe hagati y'ubutegetsi bwa Habyarimana na FPR Inkotanyi yaharaniraga gutaha kw'impunzi z'abanyarwanda bari mu mahanga n'ishyirwaho ry'ubutegetsi budaheza, butavangura, mu Rwanda.

Habyarimana yagiye i Dar es Salaam yaranze kubahiriza ibiri mu masezerano, ni ukuvuga kurahiza Guverinoma n'Inteko Ishinga Amategeko bihuriweho, kuko hari bimwe mu byo atemeraga we n'abandi bo mu mashyaka y'abahezanguni nka CDR, yari yarimwe umwanya mu masezerano ya Arusha.

CDR ni ishyaka ryashinzwe mu 1992, bigizwemo uruhare n'ibikomerezwa mu butegetsi bwa Habyarimana bitari bishyigikiye imishyikirano iyo ariyo yose yo kuganira hagati ya Leta na FPR.

Abashinze iryo shyaka bavugaga ko MRND ya Habyarimana ibigendamo gahoro, igashaka kuruma ihuha ku kibazo cyo kwemerera Abatutsi uburenganzira mu gihugu kandi ntabwo bakwiriye.

Mu masezerano ya Arusha, ntaho CDR yari yemerewe umwanya haba mu Nteko Ishinga Amategeko no muri Guverinoma, nyamara tariki 29 Werurwe 1994, Perezida Habyarimana yarayiwemereye, ibintu FPR n'ibihugu by'amahanga byarwanyije.

Bivugwa ko Habyarimana yashakaga gushimisha cyane CDR dore ko ari wo mwanya abahezanguni b'Abahutu barimo ibikomerezwa by'Akazu kari kagaragiye Habyarimana, byari kujya binyuzamo ibitekerezo.

Ibyo bikomerezwa birimo Col Theoneste Bagosora wavugaga rikijyana mu butegetsi, byari byaragaragaje kera ko bidashobora kwemera amasezerano ya Arusha, arimo kugabana ubutegetsi n'Abatutsi cyangwa kuvanga ingabo za Leta (FAR) n'iza FPR Inkotanyi.

Mu gitabo L'état Français Et Le Génocide Des Tutsis Au Rwanda, abanditsi Raphaël Doridant na François Graner bashimangira ko abahezanguni b'Abahutu aribo bashobora kuba barahanuye indege ya Habyarimana, kuko umunsi araswa yari avuye i Dar es Salam yemeje ko CDR itazigera ihabwa umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Indege yahanuwe n'ibisasu bibiri, abacamanza Marc Trévidic na Nathalie Poux bemeje ko byarasiwe mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyangwa mu nkengero zaho, ahari hakambitse ingabo kabuhariwe mu kurasa z'igisirikare cya Leta (FAR) harimo n'izarindaga umukuru w'igihugu.

Ni ahantu hari harinzwe bikomeye ku buryo byari bigoye ngo ingabo za FPR zihagere, kuko hari mu mutima w'ubutegetsi n'abahezanguni b'Abahutu.

Ubushinjacyaha bw'igisirikare cy'u Bubiligi nabwo bwigeze kugaragaza ibimenyetso bigaragaza ko Habyarimana ashobora kuba yararashwe n'ibyegera bye, nyuma yo kubigambanira akemera ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano ya Arusha.

Hari aho bagira bati "Ku ruhande rwa politiki, bigaragara ko umwanzuro Perezida Juvenal Habyarimana yafashe wo kujya i Dar es Salaam gushyira mu bikorwa amasezerano ya Arusha nta kindi wari ugamije uretse gushyira ku ruhande bamwe mu bahezanguni bakomeye b'Akazu. Kuba Perezida yari atangiye gutandukira ibyo Akazu gashaka akemera amasezerano ya Arusha, yari yatangiye kuba ikibazo gikomeye kuwo ari we wese utarashakaga igabana ry'ubutegetsi."

Umudipolomate w'Umufaransa Jean-Christophe Belliard wahuye na Habyarimana i Dar es Salaam inama ikirangira, na we yavuze ko yari amaze kwemerera bagenzi be bo mu karere ko ishyaka CDR ritazahabwa umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko, aho ryari rimaze igihe riwusaba.

Inkuru bijyanye: Ibyabereye i Dar es Salaam mbere y'ihanurwa ry'indege ya Habyarimana

Nko mu buhamya Jean-Christophe Belliard yahaye Inteko Ishinga Amategeko y'u Bufaransa, yavuze uburyo no mu mishyikirano ya Arusha intumwa z'u Rwanda zabaga zitumvikana kugeza ubwo iyo hari ibyabaga byemejwe na Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga Boniface Ngulinzira, byasabaga kubaza niba ari ko nako Ambasaderi Kanyarushoki wari uhagarariye u Rwanda muri Uganda abyumva, kuko yari umwizerwa cyane wa Perezida Habyarimana.
 
Belliard avuga ko hari nk'aho yabajije Kanyarushoki niba ibyo bemeranyije bizubahirizwa na Guverinoma, undi amubwira ko kubyemeza Perezida bishoboka, ariko hakenewe n'izindi ntumwa zo kubyemeza Col Theoneste Bagosora, umwe mu bikomerezwa by'abari bagize Akazu akaba umuhezanguni utari ishyigikiye amasezerano ya Arusha.

Yavuze ko ubwo Perezida Habyarimana yari avuye mu nama, Belliard ubwe yamukurikiye akamubaza niba byagenze neza, undi akamubwira ko "Inama yagenze neza cyane, mugiye kubona ibintu bihinduka kuri iyi nshuro."

Jean Birara wahoze ari Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR) yavuze ko Perezida Habyarimana agisoza inama muri Tanzania, yahise ategeka uwari ushinzwe Ibiro bye Ruhigira Enoch, ko bakigaruka i Kigali bategura imihango ijyanye no kurahira kwa Guverinoma n'Abadepite.

Ibyo byari bisobanuye ko amasezerano ya Arusha yemeye kuyashyira mu bikorwa, ibintu bitari byitezwe n'abahezanguni bashakaga ko yumvisha amahanga ko CDR ikeneye umwanya, kandi ibyo kuvanga ingabo bigasubirwamo.

Ntabwo Habyarimana yabyemeye ku bushake, ahubwo bivugwa ko ibihugu bikomeye by'amahanga byamushyizeho igitutu kuko byabonekaga ko Leta iri gushaka urwitwazo rwose rwatuma idashyira mu bikorwa amasezerano ya Arusha.

Perezida Habyarimana yavuye i Dar es Salam yemeye ko CDR nta mwanya izabona mu butegetsi, ibintu bitashimishije abahezanguni



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-perezida-habyarimana-yemereye-i-dar-es-salaam-bishobora-kuba-byaramukozeho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)