Ibintu byahinduye isura: Gen Jeff Nyagah wayoboraga ingabo za EAC muri RDC yeguye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gen Nyagah yagejeje ubwegure bwe ku Munyabanga Mukuru wa EAC, Peter Mathuki, kuri uyu 27 Mata.

Uyu muyobozi w'ingabo yeguye mu gihe ubutegetsi bwa RDC bumaze iminsi bushyira mu majwi izi ngabo ko zananiwe kurasa M23, mu gihe zo zivuga ko zahawe amabwiriza yo gufasha ngo uyu mutwe uhagarike imirwano, ubashe gushyikirana na Guverinoma.

Mu gihe ibyo byari bikigeragezwa, M23 igenda iva mu duce yari yarigaruriye, Perezida Felix Tshisekedi aheruka kuvuga ko badashobora kuganira na M23, ndetse ko "niba ari Abanye-Congo nk'uko babivuga", bagomba gushyira intwaro hasi bakajyanwa mu kigo bateguriwe, bagasubizwa mu buzima busanzwe nta mananiza.

Ni urugendo Tshisekedi yavugaga ko nirurangira, nta mpamvu EACRF yaguma muri RDC. Ku rundi ruhande, M23 yaje kuvuga niba ko nta biganiro, nta byo gushyira intwaro hasi.

Mu ibaruwa y'ubwegure bwe, Gen Nyagah yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa EAC ati "nishimiye kukumenyesha ko neguye mu butumwa kubera impungenge zikomeye z'umutekano wanjye ubangamiwe, na gahunda zateguwe zigamije kuburizamo ubushake bwose bwa EACRF."

Gen Nyagah avuga ko habayeho kuvogera umutekano we, ku buryo aho yari atuye mu ntangiro za Mutarama 2023 hoherejwe abacanshuro bakahashyira ibikoresho byumviriza, bahagurutsa za drones ndetse bakahagenzura ubwabo, ku buryo byatumye ahimuka.

Kuva izi ngabo zagera muri RDC, ibiro by'ubuyobozi bwazo biri mu mujyi wa Goma.

Gen Nyagah yavuze ko bitarangirye aho, kuko hakomeje umugambi wacuzwe neza wo kumuharabika n'ingabo ze, ko badashaka kurwanya M23.

Ibyo ngo bigahuzwa n'uko Guverinoma ya RDC yakomeje gusaba ko ubuyobozi bw'izi ngabo bwajya busimburanwaho buri mezi atatu, ibintu ngo bitateganyijwe mu masezerano ashyiraho uyu mutwe.

Hiyongeraho ko mu minsi ishize hafunzwe konti ya Facebook ya EACRF, ibintu izi ngabo zivuga ko bigamije kuzica intege.

Ku rundi ruhande, Guverinoma ya RDC ngo yananiwe kwishyura ibikorwa birimo ibikenerwa n'Ibiro by'Ubuyobozi bw'ingabo, aho abakozi barara, amashanyarazi n'imishahara y'abakozi b'abasivili, mu gihe biteganywa mu masezerano.

Gen Nyagah ati "Nshingiye kuri ibi no ku rindi sesengura, nasanze umutekano wanjye nk'Umugaba w'Ingabo utizewe muri aka gace. Byongeye, iyi mikorere yatumye ubutumwa bwanjye budashoboka, nkaba ngomba kuva aho bukorerwa."

Yeguye mu gihe mu cyumweru gishize, Abaminisitiri b'Ingabo ba EAC bagombaga guhurira mu nama i Goma ku wa Gatatu tariki 19 Mata 2023, yagombaga guha umurongo ubu butumwa. Yaje gusubikwa ku munota wa nyuma.

U Rwanda nk'umunyamuryango wa EAC, mu gihe rushinjwa gufasha M23 ariko rukabyamaganira kure, ntirwigeze rutumirwa muri iyo nama yari yatumijwe na Minisitiri mushya w'ingabo za Congo, Jean Pierre Bemba.

Muri iyi minsi, Ingabo za EAC zikomeje kugorwa n'ingabo za Congo (FARDC) zashatse guhangana na M23 zinyuze ku mbibi z'aho ingabo za EAC zigenzura. Ni ibintu na M23 yamaganye, ivuga ko bitandukanye n'inzira z'amahoro za Luanda na Nairobi.

Kugeza ubu, Ingabo za EAC ziri mu Burasirazuba bwa Congo zavuye muri Kenya, u Burundi, Uganda na Sudani y'Epfo.

Ingabo z'u Burundi zoherejwe mu bice bya Sake, Kilorirwe, Kitchanga, iza Kenya zihabwa gukorera muri Kibumba, Rumangabo, Tongo, Bwiza na Kishishe.

Ni mu gihe Ingabo za Sudani y'Epfo zigomba kujya mu duce twa Rumagabo zigakorana n'iza Kenya, Ingabo za Uganda zikajya muri Bunagana, Kiwanja/Rutshuru na Mabenga.

Maj Gen Jeff Nyagah wayoboraga Ingabo z'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EACRF) yeguye
Kenya ni yo iyoboye Ingabo za EAC zoherejwe muri RDC
Gen Nyagah yavuze ko umutekano we utameze neza, kubera igitutu cyo gushinjwa korohera M23
Ingabo za Kenya muri RDC zirimo gukorana n'iza Sudani y'Epfo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibintu-byahinduye-isura-gen-jeff-nyagah-wayoboraga-ingabo-za-eac-muri-rdc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)