FERWAFA yatangaje igihe umukino wa Rayon na Intare FC itarafata umwanzuro uzabera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gutangaza igihe umukino wo kwishyura wa 1/8 mu gikombe cy'Amahoro 2023 uzahuza Rayon Sports na Intare FC uzabera.

Hari nyuma y'uko Intare FC yifuzaga ko Rayon Sports iterwa mpaga ariko Komisiyo y'Ubujurire ifata umwanzuro ko uyu mukino ugomba gukinwa.

FERWAFA yatangaje ko uyu mukino wo kwishyura wa 1/8 ugomba gukinwa tariki ya 19 Mata 2023.

Nubwo FERWAFA yatangaje igihe uyu mukino uzabera, Intare FC ntabwo irafata umwanzuro niba izakina uyu mukino cyangwa itazawukina.

Umunyamabanga wa Intare FC, Hagengimana Philbert yabwiye ISIMBI ati "ntabwo umwanzuro wo gukina uyu mukino cyangwa kutawukina turawufata."

Ni mu gihe iyi kipe yari yatangaje ko yo ititeguye gukina uyu mukino kubera ko Rayon Sports yishe amategeko igomba gusezererwa maze yo igakina na Police FC muri 1/4.

Umukino ubanza wa 1/8 warangiye ikipe ya Rayon Sports itsindiye Inatre FC iwayo ibitego 2-1.

Umukino wa Rayon Sports na Intare FC washyizwe tariki ya 19 Mata



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yatangaje-igihe-umukino-wa-rayon-na-intare-fc-itarafata-umwanzuro-uzabera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)