Eddie Mico yanyujije isengesho rye mu ndirimb... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuramyi Eddie Mico yatangarije InyaRwanda ko iyi ndirimbo atari isengesho rye gusa, ahubwo ko n'uzayumva wese azumva ari isengesho kuri we, ndetse avuga ko iyi ndirimbo yaje imeze nk'impano kuri we.

Yagize ati 'Indirimbo "A Touch From You" ni nk'impano nahawe kuko nayanditse bitunguranye ntabiteguye numva injemo". 

Yakomeje agira ati "Iyi ndirimbo ni isengesho risaba gukorwaho n'Imana by'umwihariko nkaba nizeye ko uyumva uwo ari we wese bizamushyira muri wa mwanya wo kuba imbere y'Imana mu busabane budasanzwe'.

'A Touch From You' ni indirimbo ikubiyemo isengesho risaba Imana ko yamukoraho ndetse ayibwira ko akeneye kuba munsi y'amababa yayo.

Eddie Mico umaze imyaka irenga 14 mu muziki ndetse aririmbira Imana, yavuze ko akomeza kuyishima ku bw'ibyo ihora imukorera.

Uyu muhanzi usengera muri Angilikani kuri St Etienne mu Kiyovu, yagarutse ku byishimo afite nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo nshya, maze ashishikariza buri wese kumva ubutumwa buyikubiyemo.

Mico yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo 'Byose bicecetse', 'God did' , 'Connected' , 'Real Swagga' n'izindi. Indirimbo ze nyinshi ziri mu rurimi rw'icyongereza.


Eddie Mico utangaje mu buhanzi bwe, yihariye kuri byinshi birimo ijwi ridasanzwe, ubutumwa bwiza bukubiye mu ndirimbo ze, ndetse ni umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda.

Ahagana mu mwaka wa 2013, Eddie Mico yaserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Groove Awards ryaberga muri Kenya, aho yari ahatanye mu cyiciro cy'umuhanzi w'umugabo mwiza w'umwaka muri Gospel.

Ubwo yaganiraga ku murimo w'Imana akora n'ibikorwa ateganya gukora, yavuze ko afite byinshi ahugiyemo bimwe bifite aho bihuriye n'ubuhanzi, kandi ko atazigera atenguha abakunzi be ahubwo azakomeza kubaha ibihangano byiza.

Umukozi w'Imana Eddie Mico, ni umuhanzi, umunyamakuru, umwanditsi, ndetse akaba na producer (Utunganya amajwi cyangwa amashusho).

Mu mwaka wa 2010 ni bwo yashyize ahagaragara album ye ya mbere yise 'You are Amazing' yari iriho indirimbo 10.

Ashima impano idasanzwe yahawe n'Imana, ndetse ashima buri wese ugira uruhare mu gutanga umusanzu uwo ariwo wose amufasha ndetse ashima abagira uruhare mu gusakaza ibihangano bye.



Eddie Mico avuga ko gukorera Imana nta gihombo kirimo kandi ko biri mu bintu bimushimisha


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA EDDIE MICO "

">

,



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127842/eddie-mico-yanyujije-isengesho-rye-mu-ndirimbo-yise-a-touch-from-you-video-127842.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)