Adili Erradi Mohammad yongeye guterana amagambo n'umukinnyi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo w'umunya Morocco adili Erradi Mohammad wahoze atoza Apr FC yongeye kugaruka mu binyamakuru asubizanya aterana amagambo nabahoze ari abakinnyi b'ikipe ya APR FC.

Ibi byaje ubwo uwahoze ari umunyezamu was Apr FC Rwabugiri umar yatangarije kumwe mu bitangazamakuru amagambo agira ati: ' Adili navugako ari umutoza mwiza ariko agira ubwoba'.

Adili nawe utajya uripfana yamusubije agira ati :' umupira w'amaguru n'umwuga ugira ururimi rumwe ni uko witwara ndetse n'umusaruro si vuga vuga. Ukwiye gusubiriza mu kibuga by'umwihariko nyuma yo kuva muri APR FC. Ndizera ko uzajya mu ikipe ikomeye nizere ko utibagiwe ibyo twagukoreye ntagiye kurondora'.

Kugeza Ubu Adili yamaze kurega Apr FC kubwo kuba yaramusezereye mu buryo budakurikije amategrko, hakaba hategerejwe imyanzuro ya fifa.



Source : https://yegob.rw/adili-erradi-mohammad-yongeye-guterana-amagambo-numukinnyi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)