Abakozi 60 b'Urwego rw'Umugenzuzi w'Imari ya Leta basezeye akazi mu myaka itatu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibikubiye muri raporo Komisiyo Ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y'Imari n'Umutungo by'Igihugu (PAC), iherutse kugeza ku Nteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite.

Perezida wa Komsiyo ya PAC, Depite Muhakwa Valens, yagaragaje ko mu mwaka w'Ingengo y'Imari warangiye tariki 30 Kamena 2022, Urwego rw'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta rwari rufite abakozi 229.

Abafite uburambe bw'imyaka 10 bangana na 29%. Ni urwego kandi rufite abakozi bafite ubumenyi bwihariye nk'ikoranabuhanga, ibaruramibare n'ibindi.

Ku rundi ruhande ariko kuva muri Gicurasi 2019, kugeza muri Kanama 2022, hari hamaze kugenda abakozi 60 bose, aho basezera akazi bakigira mu bindi bigo cyangwa kwikorera.

Depite Muhakwa ati 'Ubwo twagiranaga ikiganiro n'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yatubwiye ko hari abandi bari bamaze kugenda nyuma y'aho iyo raporo isohokeye. Kandi igiteye inkeke ni uko bose bari bafite uburambe.'

Abasezera akazi bya hato na hato kandi baramaze kubakirwa ubumenyi, aho bagiye biga amasomo ya kinyamwuga nka za CPA, ACCA, CSIA, CIPS, ATS, CAT n'andi atandukanye kandi bakabona impamyabumenyi.

Muri abo bakozi basezeye kandi harimo abafite uburambe kuko nko muri abo bose, abagera kuri 29, bari bari ku rwego rwo kuyobora amatsinda y'abagenzuzi, mu gihe abandi 33 bari barize amasomo ya kinyamwuga.

Depite Muhakwa yagaragaje ko ubusumbane mu mishahara no kudahemberwa impamyabumenyi bafite kuri bamwe mu bakozi ba Leta, ari byo bamwe mu badepite bagaragaza nk'ibitera igihombo Leta ndetse no kuva mu kazi bya hato na hato.

Yakomeje agira ati 'Hagaragajwe kandi ko hari abakozi bava mu Rwego rw'Umugenzuzi w'Imari ya Leta, bakajya gukora mu bindi bigo by'imari bitewe n'izindi nyungu ziyongera ku mushahara babibonamo nko koroherezwa kubona inguzanyo n'ibindi.'

'Hakaba n'ababa bashaka guhindura akazi bitewe n'akazi kenshi bakora mu Rwego rw'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta.'

Depite Mukayijore Suzane yavuze ko bidakwiye ko leta itakaza amafaranga mu guhugura abo bakozi nyuma bakava mu mirimo bakajya gukora ahandi.

Ati 'Byaba ari ikibazo, leta yakomeza gutanga amafaranga yubaka ubushobozi bw'abantu, nyuma bakava mu kazi. Ni impungenge umuntu wese yagakwiye kugira.'

Mu rwego rwo gushakira umuti iki kibazo by'umwihariko ku rwego rw'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite yemeje ko hari ibigiye kwigwaho nko kugabanya ibihe byo kuzamura mu ntera ntambike umukozi.

Ubusanzwe kuzamura umukozi mu ntera ntambike byakorwaga nyuma y'imyaka itatu ariko Abadepite bifuje ko byajya bikorwa umwaka umwe ku buryo umukozi yajya ahabwa inyongera ya 5% ku mushahara asanzwe afata.

Urwego rw'Umugenzi Mukuru w'Imari ya Leta ntabwo rufite gusa uruhare mu konoza imicungire n'imikoreshereze y'imari n'umutungo by'igihugu, ahubwo ni rumwe mu nzego zifasha igihugu kugera ku mahitamo cyakoze, by'umwihariko ibijyanye no kubazwa inshingano no gukorera mu mucyo.

Mu mwaka warangiye tariki 30 Kamena 2022, uru rwego rwakoze igenzura ry'inzego 206, imishinga 64, inzego za leta 18, minisiteri umunani n'ibigo bine n'ibindi.

Mu byagaragajwe ni uko ku mafaranga yose arenga miliyari 3910Frw yakoreshejwe n'inzego n'imishinga, hagenzuwe miliyari 3562Frw, bingana na 91% by'ingengo y'imari yo muri uwo mwaka.

Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yavuze ko hakwiye ingamba zo gutuma abakozi ba leta batava mu mirimo ngo bajye gushaka akazi ahandi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-60-b-urwego-rw-umugenzuzi-w-imari-ya-leta-basezeye-akazi-mu-myaka-itatu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)