Umwarimu yakubise umunyeshuri amuziza gukopera birangira amwishe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyeshuri wo mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye muri Kenya biravugwa ko yishwe n'inkoni z'umwarimu we nyuma yo kumufatana ikayi ari gukopera ikizamini cya physics.

Polisi yo mu gace kitwa Tinderet mu ntara ya Nandi muri Kenya iri gukora iperereza ku rupfu rw'umunyeshuri witwa Kelvin Kiptanui wigaga kuri Chemase Secondary School.

Amakuru atangwa n'aba baporisi aravuga ko yapfuye ubwo yarimo kwitabwaho n'ibitaro byitwa Nandi Hills Level Four hospital nyuma y'amasaha menshi yamaze amerewe nabi.

Uyu munyeshuri wari uje kuri kiriya kigo vuba, yakubiswe cyane kuwa 3 Werurwe 2023,ubwo yari afashwe ari gukopera ikizamini ndetse ngo yarimo kwandukura ikayi ya ririya somo yari yahishe.

Umuyobozi wungirije wa Polisi ya Tinderet yagize ati "Iki kirego cyatanzwe na nyina w'uwo munyeshuri kandi cyamaze kugezwa mu rwego rushinzwe ubugenzacyaha ku byaha ubu kiri gukurikiranwa.

Aganira n'itangazamakuru,Madamu Monica Cheboron yavuze ko umuhungu we yari ameze neza ubwo yavaga mu rugo agiye ku ishuri kuwa Gatanu w'icyumweru gishize mu gitondo.

Uyu yavuze ko yahamagawe ku ishuri asabwa kwitaba vuba na bwangu kubera ibyari bibaye.

Uyu nibwo yahageze ahita ahitira ku bitaro bito bya Chepsese,asanga umuhungu we ari kuruka amaraso.

Ati "Nibwo namenye ko yajyanwe aho igitaraganya n'ubuyobozi bw'ishuri nyuma yo kwitura hasi akubiswe n'umwarimu."

Gusa yongeyeho ko atari umwarimu umwe wakubise umwana we ahubwo ari babiri.

Madamu Cheboron yavuze ko umuhungu we yababaraga mu nda nyuma yo gukubitwa cyane n'abo barimu.

Uyu yavuze ko abo barimu bakubise imigeri mu nda umwana we mu buryo bw'ubugome.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bya Nandi Hills Hospital kugira ngo usuzumwe.

Gukubita abanyeshuri ntibyemewe muri Kenya kuva 2010.Ibyo byashimangiwe mu itegeko ryatowe muri 2013.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umwarimu-yakubise-umunyeshuri-amuziza-gukopera-birangira-amwishe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)