Umwana w'imyaka 3 yabonye imbunda y'ababyeyi be yica mukuru we w'imyaka 4 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abashinjacyaha bakomeje kwibaza niba hari umuntu mukuru waryozwa amakosa y'umwana w'imyaka 3 warashe by'impanuka akica mushiki we w'imyaka 4 mu rugo rumwe rwo muri Houston,muri USA

Umuyobozi w'urwego rushinzwe umutekano mu gace ka Harris,Sheriff Ed Gonzalez yavuze ko kurasa ko ku cyumweru ari ikintu cyakwirindwa cyane.

Ati "Birasa nk'aho inkuru mbi y'umwana wabonye imbunda akarasa undi muto yongeye kuba."

Gonzalez yavuze ko iperereza ryatangiye gukorwa ndetse ko buri wese yashegeshwe n'iyi nkuru y'umwana wabuze ubuzima muri ubwo buryo.

Uku kurasa kwabaye mu gitondo saa mbili kuri iki cyumweru,ubwo aba bana bari iwabo hamwe n'ababyeyi babo.

Gonzalez yavuze ko abantu bakuru n'aba bana babiri bato barutanwa umwaka bari mu rugo ubwo kurasa kwabagaho.

Aba bana bombi ariko ngo nta muntu wari ubari hafi ubwo umwe yagwaga ku mbuda akayirasisha mugenzi we agahita amwica.

Ababyeyi bumvise isasu rirashwe birukira mu cyumba aba bana barimo basanga uyu w'imyaka 4 aryamye hasi yapfuye bahita bahamagara nimero y'ubutabazi,911.

Hari kurebwa niba ababyeyi b'aba bana bahanirwa uburangazi bwo gushyira imbunda ku karubanda bigatuma umwe yica undi.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/umwana-w-imyaka-3-yabonye-imbunda-y-ababyeyi-be-yica-mukuru-we-w-imyaka-4

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)