Shauku Music yahurije Riderman na Sophia kuri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri tsinda ryari riherutse kuririmba mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction ari na bwo ryatangaje ko rigiye gushyira hanze iyi album ya mbere iriho indirimbo nka 'Umurashi' bakoranye na Riderman, 'Sebisage' bitiriye Album, 'Karangwe', 'Iyarare', 'Ideni', 'Tsinda ya Remera', 'Joli', 'Juice' ndetse na Imigembe ft Sophie nzayisenga.

Izi ndirimbo zashyizwe ku rubuga rwa Youtube mu buryo bw'amajwi, ariko indirimbo bakoranye na Riderman yanasohokanye n'amashusho yayo.

Buri ndirimbo iri kuri iyi album ifite ubutumwa bwihariye, kuko buri yose hafashwe igihe cyo kuyikoraho kitari munsi y'amezi atanu kuri buri imwe.

Kandi yakozweho n'abantu batandukanye barimo Aaron Tunga na Kipeti. Nkomeza Alex uri mu bagize iri tsinda, yabwiye InyaRwanda ko iyi album bahisemo kuyita 'Sebisage' mu gusobanura u Rwanda n'Abanyarwanda.

Ati 'Sebisage' ubwabyo n'izina twafashe nk'iry'umunyarwanda wese kuko ibisage bisokozwa buri muntu iwacu kuva mu muco wacu kugera n'ubu navuga ko bisobanuye umunyarwanda kandi kuba umunyarwanda burya ahantu hose bijyana no gukora ibi twita kuba umukozi kandi mwiza buri hantu.'

Akomeza ati 'Icyo rero twavugaga ni gukora, dushake ubuzima kandi uko bugoye kose dutarame, kuko igitaramo ni umuco wacu. Kuko igitaramo kigirwamo byinshi birimo n'indangagaciro si ukubyina gusa. Aho turi dukore umurimo kandi neza ariko utugore utunanize kandi tuwungukemo ariko nyuma dutarame nk'abanyarwanda.'

Ni album yihariye ariko byakugora kumva ubutumwa udafashe umwanya ngo uyumve neza indirimbo imwe kuyindi, gusa by'umwihariko ubutumwa buriho ni uburere mbonera gihugu;

Burimo kwigisha umuryango nyarwanda uhereye mu ndirimbo ya mbere kugera ku ya nyuma kuri album yose kuko niwo murongo aba basore bahisemo wo gutanga ubutumwa ari mu nyandiko bakora ari no mu buryo indirimbo bakora zikoze/zicuranze mu buryo ziririmbyemo.

Iyi album kandi iteguye mu buryo wumva butandukanye n'izindi z'abahanzi nazo nziza zagiye zisohoka. Biri mu mpamvu zatumye aba basore bahitamo gukora indirimbo zubakiye ku bicurangisho bya gakondo, aho buri ndirimbo yumvikanamo inanga ya Kinyarwanda n'amajwi meza y'umwimerere akomoka ku gice cyo ku nkombo mu Rwanda.

Kuri iyi album hariho abahanzi babiri gusa bakoranye. Riderman bakoranye indirimbo bise 'Umurashi' n'aho Nzayisenga Sophia bakoranye indirimbo 'Imigende'

Asobanurako iyi album yihariye mu rugendo rw'abo rw'umuzik, ahanini binaturutse ku kuba yarakozwe n'abarimo umuhanzi w'umuhanga u Rwanda rufite akaba na Producer, Kipeti ndetse na Aaron Nituunga watanze inama ku ikorwa ryayo.

Aaron avuga ko mu myaka amaze mu rugendo rwo gukora indirimbo atigeze abona umuhanzi wateye imbere adakoze umuziki ushingiye ku muco w'igihugu cye.

Ati 'Mu myaka maze nkora indirimbo (Production) mu bihugu bitandukanye nta narimwe nigeze mbona umuhanzi wateye imbere adakora ibintu birimo umuco gakondo waho akomoka ngo bigere kubahandi.'

Shauku Music Band igizwe na Izerimana Gad ucuranga Gitari Bass, Niyobyiringiro Ellham 'Solist', 'Nkomeza Alex ucuranga Piano ndetse na Iradukunda Aimable uvuza ingoma, usanzwe ari mwarimu ku Nyundo.

Shauku Music yaririmbye mu birori n'ibitaramo bikomeye nk'Inama y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma ya Commonwealth, CHOGM yabereye i Kigali mu 2022, inama ya Youth Konnect, ibitaramo bya Kigali Jazz Junction n'ahandi hatandukanye. 

Shauku Music yasohoye album ya mbere bise 'Sebisage' yatanzweho umusanzu n'abarimo Aarno Nitunga na Producer Kipeti 

Umuraperi Riderman yahuje imbaraga na Shauku Band mu ndirimbo bise 'Umurashi' 

Umukirigitananga Nzayisenga Sophia yakoranye indirimbo na Shauku Band bise 'Imigembe'

 

Uhereye ibumoso: Izerimana Gad acuranga gitari bass, Niyobyiringiro Ellham solist, Nkomeza Alex ucuranga Piano, Aimable Iradukunda uvuza ingoma akaba n'umwarimu ku ishuri rya muzika rya Nyundo


Indirimbo zigize album ya mbere y'itsinda Shauku Music ikoze mu njyana ya Afro Fusion

KANDA HANO WUMVE ALBUM 'SEBISAGE' YA SHAUKU MUSIC

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMURASHI' SHAUKU YAKORANYE NA RIDERMAN

">

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'IMIGEMBE' SHAUKU YAKORANYE NA NZAYISENGA SOPHIA

"> 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127031/shauku-music-yahurije-riderman-na-sophia-kuri-album-sebisage-yakozweho-nabahanga-mu-muziki-127031.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)