Rwatubyaye Abdul yifatanyije na Gikundiro For... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki Cyumweru ubwo umukino wa Rayon Sports na As Kigali wari urangiye, nibwo Ikipe umuryango wa Gikundiro forever wishimiye isabukuru y'imyaka 10 umaze ushinzwe.

Ibi birori byabereye mu karere ka Bugesera FC, ndetse abakinnyi batandukanye ba Rayon Sports barimo Rwatubyaye Abdul bakaba bari baje kwifatanya n'aba bakunzi ba Rayon Sports.

Gikundiro Forever ni imwe muri Fan Clubs zigize ikipe ya Rayon Sports. Iri tsinda ry'abafana ryashinzwe taliki ya 10 werurwe 2013, rishingirwa muri kaminuza y'abadiventiste ya Afrika yo hagati (AUCA) izwi ku izina  rya Mudende, ishingwa na bamwe mu banyeshuri bahigaga bakundaga Rayon sports hiyongereyeho abo barebanaga umupira muri mu cyicaro cya 11 muri sitade Amahoro i Remera.

Iyi Fan club yatangijwe n'abanyamuryango batatu bigaga i Mudende, hakiyongeraho abandi batatu barebanaga imikino ya Rayon Sports haba muri sitade ndetse n'indi mikino y'iburayi. Iyi fan club ubu ifite  abanyamuryango 140 harimo abagabo n'abagore.

Mu myaka 10 ishize Gikundiro forever yakoze ibikorwa bitandukanyanye birimo, ibizamura imibereho myiza y'abanyarwanda (Gukora imiganda mu gihigu hatandukanye, gutanga ubwisungane mu kwivuza, gufasha/kuremera bamwe mu bacitse kw'icumu rya genocide yakorewe Abatutsi mu 1994, gusukura inzibutso n'ibindi.

Rwatubyaye Abdul ubu niwe Kapiteni wa Rayon Sports kandi akaba ari kuyikinamo ku nshuro ya 2 

Umuryango wavuye ku bantu 3 ubu ufite abanyamuryango bagera ku 140 

Gikundiro Forever ni uku iba yasohotse kuri sitade 

Dr Norbert Uwiragiye uyobora Gikundiro Forever yatowe tariki 7 Kanama 2022, asimbuye Nsekera Muhire 


Gikundiro Forever ni imwe mu matsinda y'abafana afite icyicaro ndetse haba hari na bimwe mu bikorwa biranga ikipe ya Rayon Sports



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127020/rwatubyaye-abdul-yifatanyije-na-gikundiro-forever-mu-kwizihiza-isabukuru-yimyaka-10-amafot-127020.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)