RBC FC itozwa na Ndoli Jean Claude yerekeje m... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, nibwo amakipe ahagarariye u Rwanda yafashe indege, yerekeje mu mikino mpuzamahanga y'ibigo byitwaye neza iwabo.

Mu mupira w'amaguru, u Rwanda rwahagarariwe n'ikigo cy'igihugu cy'ubuzima RBC, mu gihe muri Volleyball hagiye amakipe abiri arimo ikipe ya WASAC mu bagabo, na RRA mu bagore.

Iri rushanwa rizatangira tariki 9 Werurwe 2023, gusa tombora y'uko amakipe azahura ikazaba tariki 8 Werurwe 2023.

Perezida w'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Imikino y'Abakozi [ARPST], Mpamo Thierrey Tigos wagiye ahagarariye iri shyirahamwe, yavuze ko amakipe atatu ahagarariye u Rwanda hatazaburamo imwe ibasha gutahana igikombe. 

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko imyiteguro yagenze neza kuri buri ruhande, yaba ku makipe no ku ruhande rwa ARPST. Umutoza mukuru wa RBC FC Hakizimana Patrick, abona kuba ikipe igiye yarabanje gukina imikino ibiri mu irushanwa ry'umunsi w'umurimo, byarabafashije cyane abakinnyi be.

Ndoli Jean Claude wungirije mu ikipe ya RBC FC, yavuze ko kuba hari inama abasha kugira barumuna be, ari iby'agaciro gakomeye ndetse umwuka ari mwiza mu rwambariro rw'iyi kipe.


RBC FC yitezweho kwitwara neza muri iyi mikino

Ikipe ziheruka guhagararira u Rwanda muri iyi mikino Nyafurika y'abakozi, ni Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare [NISR] na Equity Bank.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126760/rbc-fc-itozwa-na-ndoli-jean-claude-yerekeje-muri-gambia-126760.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)